1Nuko Dawidi arahunga ava i Nayoti i Rama, araza abaza Yonatani ati “Ariko nzira iki? Nakiraniwe iki? Icyaha nakoreye so gituma angenza ngo anyice ni iki?”
2Na we aramusubizaati “Biragatsindwa ntuzapfa. Yewe, umva nkubwire, nta cyo data akora atambwiye, ari igikomeye, ari icyoroshye. Mbese ibyo data yaba abimpishira iki? Si ko biri.”
3Dawidi ararahira ati “So azi neza ko nkugirahoubuhake, ni ko kwibwira ati ‘Reka Yonatani atabimenya akababara.’Niukurimba ntumautabaho, nkurahiye Uwitekauhoraho, hasigaye intambwe imwe ngapfa.”
4Yonatani abwira Dawidi ati “Icyoumutimawaweushaka cyose nzakigukorera.”
5Dawidi abwira Yonatani ati “Ejoukwezi kuzaboneka. Sinagize ikimbuza gusangira n'umwami, ariko reka nigendere nihishe mu gasozi kugezaku munsi wa gatatu nimugoroba,
6maze so namburauzaherekouvugauti ‘Dawidi yaranyinginze cyane ngo mwemerere anyaruke agere iwabo i Betelehemu, kuko hari ibirori by'ibitambo by'ukoumwakautashye by'abo mu rugo rwabo bose.’
7Navuga ati ‘Ni byiza’, ni ukoumugaragu wawe nzagira amahoro, ariko narakarauzamenye ko yamaramaje inama mbi.
8Nuko girira nezaumugaragu wawe, kuko wansezeranije isezerano ry'Uwiteka. Kandi niba hari igicumurokindihounyiyicireubwawe. Ugomba kunjyanira iki kuri so?”
9Yonatani aravuga ati “Ntibikakubeho! Namenya ko data yamaramaje kukugirira nabi, sinabikubwira?”
10Dawidi abwira Yonatani ati “Ariko se, so nagusubizanyauburakari nzabibwirwa na nde?”
11Yonatani abwira Dawidi ati “Hoshi dusohoke tujye ku gasozi.”Barasohoka bajyana ku gasozi.
12Yonatani abwira Dawidi ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli ni yo ntanzehoumugabo. Ejo nk'iki gihe cyangwa ejo bundi nzibarisha kuri data, ninumva akuvuganeza nzagutumahombikumenyeshe.
13Ariko data naramuka yakereye kukugirira nabi, simbikumenyeshe ngo ngusezerere wigendere amahoro, Uwiteka abimpore ndetse bikabije. Nuko Uwiteka abane nawe nk'uko yabanaga na data.
14Kandi imbabazi zimeze nk'iz'Uwiteka ntuzazingirire mu gihe nzaba nkiriho cyonyine ngo ndapfa,
15ahubwo ntuzazikure no ku rubyaro rwanjye ibihe byose, nubwo hazaba mu gihe Uwiteka azamarira abanzi ba Dawidi bose mu isi.”
16Nuko Yonatani asezerana isezerano n'inzu ya Dawidi ati “Nuricamo, Uwiteka azabihōresha amaboko y'abanzi ba Dawidi.”
17Yonatani yongera kurahiza Dawidi ku bw'urukundo yamukundaga, nk'uko yikunda ubwe.
18Nuko Yonatani aherako aramubwira ati “Ejoukwezi kuzaboneka, bazakuburakukoumwanya waweuzabaurimoubusa.
19Maze numaraiminsi itatu,uzamanuke vubausubireaho wari wihishe bwa bundi, wigumirehafi y'igitare cya Ezeli.
20Maze ninza, nzarasa imyambi itatu iruhande rwacyo nk'umasha intego,
21mpereko ntumeumwana mubwire nti ‘Gendautoreimyambi.’Nimbwira uwo mwana nti ‘Dore imyambi iri hino yaweuyende’, mazeuzazekuko bizaba ari amahoro, nta kibi kizaba kikuriho. Nkurahiye Uwitekauhoraho.
22Ariko nimbwira uwo mwana nti ‘Dore imyambi iri imbere yawe’,uzigendere kuko Uwiteka azaba aguhungishije.
23Kandi iri jambo tuvuganye, Uwiteka abe hagati yawe nanjye iteka ryose.”
24Nuko Dawidi yihisha mu gasozi. Bukeyeukwezi kubonetse,umwami aricara ngo bamuhereze ibyokurya.
25Umwami yari yicaye ku ntebe yo ku rusikank'uko asanzwe, Yonatani arahaguruka. Abuneriyari yicaye iruhande rwa Sawuli, ariko icyicaro cya Dawidi cyarimoubusa.
26Uwo munsi Sawuli ntiyagira icyo avuga, kuko yibwiye ko hari uko yabaye. Ati “Ntatunganye, nta kindi ni uko adatunganye.”
27Bukeyebwahoukwezi kwaraye kubonetse, icyicaro cya Dawidi cyarimoubusa. Maze Sawuli abazaumuhungu we Yonatani ati “Ejo ni iki cyabujijemwene Yesayi kuza kurya, n'uyu munsi na wo?”
28Yonatani aramusubizaati “Dawidi yansabye cyane ko mwemerera kujya i Betelehemu.
29Ati ‘Reka ngende ndabigusabye, kuko iwacu bazatambira igitambo mu mudugudu, kandi mukuruwanjye yantegetse kubayo. None rero nibaungiriye imbabazi, ndeka ngende ndakwinginze, njye kurebabene data.’Icyo ni cyo cyamubujijekuza ku meza y'umwami.”
30Maze Sawuli arakarira Yonatani aramubwira ati “Wa mwana w'umugorew'ikitumva w'umugomewe, mbese nyobewe ko watoranije mwene Yesayi kwikoza isoni, no gukozaisoniubwambure bwa nyoko?
31Ariko mwene Yesayi akiri mu isi ntabwouzakomera cyangwaubwami bwawe. Cyo muntumirire nonaha mumunzanire, niukuriazapfa nta kabuza.”
32Yonatani asubizase Sawuli ati “Ikiri bumwicishe ni iki? Arazira iki?”
33Sawuli amuteraicumu ngo amwice. Ni cyo cyatumye Yonatani amenya ko se yamaramaje kwica Dawidi.
34Nuko Yonatani ahagurukanaku mezauburakari bukomeye, uwo munsi wa kabiri w'ukwezi ntiyagira icyo afungura rwose, kuko yababajwe na Dawidi n'uko se yari yamuteyeigisuzuguriro.
35Bukeyebwaho Yonatani arasohoka ajya ku gasozi mu gihe yasezeranye na Dawidi, ari kumwe n'umwana muto.
36Abwira uwo mwana ati “Irukankautoreimyambi ndasa.”Umwana acyiruka, Yonatani arasaumwambi awuhamya imbere ye.
37Umwana ageze aho Yonatani arasheumwambi, Yonatani ararangururaaramubwira ati “Mbeseumwambi nturi imbere yawe?”
38Yonatani yongera kumubwira ati “Ihute,utebuke we gutinda.”Nukoumugaragu wa Yonatani atora imyambi asanga shebuja.
39Ariko uwo mwana ntiyagira icyo amenya, keretse Yonatani na Dawidi bonyine ni bo bari babizi.
40Maze Yonatani ahaumugaragu we intwaro ze aramubwira ati “Hoshi zijyane mu mudugudumu rugo.”
41Nuko uwo muhungu amaze kugenda, Dawidi asesurukaaho yari ari mu ruhande rw'ikusi, yikubitahasi yubamye amuramya gatatu, maze barasomana, bararirirana, ariko Dawidi we arahogora.
42Yonatani abwira Dawidi ati “Igendere amahoro, ubwo twarahiranije mu izina ry'Uwiteka tukavuga tuti ‘Uwiteka azaba hagati yawe nanjye, kandi hagati y'urubyaro rwanjye n'urwawe iteka ryose.’”