1 Sam 21:1-16 BYSB2001 - Bible AI

1Nuko Dawidi arahagurukaaragenda, Yonatani asubiramu mudugudu.

2Dawidi aherako ajya i Nobu kwa Ahimelekiumutambyi. Ahimeleki aza kumusanganira ahindaumushyitsi, aramubazaati “Ni iki gitumye uri wenyine, nta muntu muri kumwe?”

3Dawidi asubizaAhimelekiumutambyi ati “Umwami yantegetseumurimoarambwira ati ‘Ntihagireumuntuumenya iby'uwo murimongutumye cyangwa icyo ngutegetse.’Kandi nasezeranije ingabo zanjye z'abasore aho tuza guhurira.

4Mbese nta mafunguro? Nibura umpe imitsima itanu cyangwa icyo wabona cyose.”

5Umutambyi asubizaDawidi ati “Nta mutsima wa rubanda mfite keretseumutsima wejejwe, n'uruburaburizokeretse abahungu birinze abagore.”

6Dawidi asubizaumutambyi ati “Niukuritumazeiminsi itatu tubujijwe abagore. Twahagurutse iwacu ibikoreshwa by'abahungu ari ibyera, nubwo ariurugendo nk'izindi. None ibikoreshwa byabo ntibirushaho kuba ibyera?”

7Nukoumutambyi amuha imitsima yejejwe, kuko hatariho undi mutsima, keretse imitsima yo kumurikwa yakuwe imbere y'Uwiteka, bagasubizaho ishyushyeubwo bayikuragaho.

8(Kandi uwo munsi hariumugaboumwe wo mu bagaragu ba Sawuli wari wasibijwe imbere y'Uwiteka, witwaga Dowegi Umwedomu,umutahiza mukuruw'abashumba ba Sawuli.)

9Maze Dawidi abaza Ahimeleki ati “Mbese nta cumu wagira hano cyangwa inkota? Nta nkota yanjye nazanye cyangwa intwaro, kukoumurimow'umwami ari uw'ikubagahu.”

10Umutambyi aramusubizaati “Ya nkota ya Goliyati wa Mufilisitiya wiciye mu kibaya cya Ela, dore ngiyi izingiye mu mwenda inyuma ya efodi. Nushaka kuyijyanauyijyane, kuko nta yindi iri hano keretse iyo.”
Dawidi aravuga ati “Nta yihwanye na yo, yimpe.”

11Uwo munsi Dawidi arahagurukaajya kwa Akishiumwami w'i Gati, ahungishijwe no gutinya Sawuli.

12Agezeyo abagaragu ba Akishi baramubazabati “Uyu si we Dawidiumwami w'igihugu? Ntibamuteyeho n'imbyino bikiranya bati
‘Sawuli yishe ibihumbi,
Dawidi yica inzovu’? ”

13Nuko Dawidi abika ayo magambo mu mutimawe, atinya cyane Akishiumwami w'i Gati.

14Dawidi aherako yihindurizaimbere yabo, yisarishiriza mu maboko yabo, agaharamba ku nzugi z'irembo, agahoboba inkonda zigatembera mu bwanwa.

15Nuko Akishi abwira abagaragu be ati “Yemwe, ntimurebako uyu mugaboyasaze! Mwamunzaniriye iki?

16Mbese nkennye abasazi mu kugomba kunzanira iki kigabo ngo kinsarire imbere? Iki kigabo cyangerera mu rugo?”