1Nuko Dawidi avayo arahunga, arasukiramu buvumobwa Adulamu. Bukeyebakuru be na bene wabo babyumvise baramanuka bamusangayo.
2Kandi abari mu makuba bose n'abarimo imyenda bose n'abinubagabose bateranira aho ari, abaumutware wabo. Nuko abari kumwe na we bari abantu nka magana ane.
3BukeyeDawidi avayo ajya i Misipa i Mowabu, abwiraumwami w'i Mowabu ati “Ndakwinginzeukundire data na mama bimukireino, mubanekugezaaho nzamenyera icyo Imana integeka.”
4Nuko abazaniraumwami w'i Mowabu, baturanana we igihe cyose Dawidi yamaze mu buvumo.
5Bukeyeumuhanuzi Gadi abwira Dawidi ati “Wiguma mu buvumo, buvemoujye mu gihugu cya Yuda.”Nuko Dawidi avayo arasukiramu ishyamba rya Hereti.
6BukeyeSawuli yumva ko Dawidi yabonekanye n'abo bari kumwe. Ubwo Sawuli yari yicaye i Gibeya munsi y'igiti cy'umunyinya i Rama yitwaje icumu, kandi abagaragu be bose bari bahagaze bamukikije.
7Sawuli abaza abagaragu be bahagaze bamukikije ati “Yemwe mwa Babenyamini mwe, harya mwene Yesayi uwo azahaumuntu wese muri mwe imirima n'inzabibu? Kandi mwese ni ko azabagira abatware b'ibihumbi n'abatware b'amagana,
8bituma muhuzainama yo kungambanira, ntihagira n'umweumburirakoumuhungu wanjye yasezeranye na mwene Yesayi? Ubonye ngo habure n'umwe muri mweumbabarira, ngo amenyeshe koumuhungu wanjye yangandishirijeumugaragu, akancira igico nk'uko agenje none?”
9Ariko Dowegi Umwedomu yari ahagaze aho mu bagaragu ba Sawuli, asubizaumwami ati “Nabonye mwene Yesayi aza i Nobu kwa Ahimeleki mwene Ahitubu.
10Nuko Ahimeleki amugishiriza Uwiteka inama kandi amuha impamba, amuha n'inkota ya Goliyati Umufilisitiya.”
11Umwami abyumvise, atumizaAhimelekiumutambyi mwene Ahitubu n'abo mu rugo rwa se bose, ari bo batambyi b'i Nobu, bose bitabaumwami.
12Bageza aho Sawuli aravuga ati “Umva mwana wa Ahitubu.”
Na we ati “Karame, Nyagasani.”
13Sawuli aramubazaati “Ni iki cyatumye mungira inama wowe na mwene Yesayi,ukamuha imitsima n'inkota,ukamugishiriza Imana inama ngo ampagurukire, ancire igico nk'uko agenje none?”
14Ahimeleki asubizaumwami ati “Mbese ni nde mu bagaragu bawe bose w'umwiringirwa nka Dawidiumukwe w'umwami, uba mu nama zawe akabaumunyacyubahiro mu rugo rwawe?
15Mbese ubu ni bwo nkimugishiriza Imana inama? Ntibikambeho! Umwami ye gushyiraurubanza ku mugaragu we cyangwa ku rugo rwa data rwose, kuko muri ibyo byoseumugaragu wawe nta cyo nari nzi, haba n'agahurihuri kabyo.”
16Umwami abwira Ahimeleki ati “NiukuriAhimeleki, nta kikubuzagupfana n'abo mu rugo rwa so bose.”
17Umwami aherako abwira abarinzi bamukikije ati “Nimuhindukiremwice abatambyi b'Uwiteka kuko bafatanye agatoki na Dawidi, kandi bari bazi ko yahunze ntibabimbwire.”Ariko abagaragu b'umwami banga kurambura amaboko ngo bice abatambyi b'Uwiteka.
18Mazeumwami abwira Dowegi ati “Hindukirawice aba batambyi.”Nuko Dowegi Umunyedomu arahindukiraarabica. Uwo munsi yica abantu mirongo inani na batanu bambaraga efodi y'igitare.
19Maze atsindisha inkota i Nobuumuduguduw'abatambyi, abagabo n'abagore, abana b'incuke n'abonka, n'inka n'indogobe n'intama, byose babimarira ku nkota.
20Ariko umwe mu bahungu ba Ahimeleki mwene Ahitubu witwaga Abiyatari, aracika ahungira kuri Dawidi.
21Nuko Abiyatari abikira Dawidi ko Sawuli yishe abatambyi b'Uwiteka.
22Dawidi abwira Abiyatari ati “Urya munsi ubwo narebaga Dowegi Umunyedomu, namenye ko atazabura kubibwira Sawuli. Abo mu rugo rwa so bose ni jye bahowe.
23Gumanananjye, humurakukouhigaubugingo bwanjye ari weuhigan'ubwawe. Nubanananjye nta cyouzaba.”