1Bukeyebabwira Dawidi bati “Uzi ko Abafilisitiya barwanye i Keyila, bagasahura ingano ku mbuga zabo?”
2Dawidi ni ko kugisha Uwiteka inama ati “Mbese njye guteraabo Bafilisitiya?”
Uwiteka asubizaDawidi ati “GendautereAbafilisitiya,ukizeab'i Keyila.”
3Ariko abantu ba Dawidi baramubazabati “Mbese ubwo tugiriyeubwoba hano i Buyuda, nitugerai Keyila kurwana n'ingabo z'Abafilisitiya, bizacura iki?”
4Nuko Dawidi yongera kugisha Uwiteka inama. Uwiteka aramusubizaati “Hagurukaumanuke ujye i Keyila, kuko nzakugabiza Abafilisitiya.”
5Nuko Dawidi ahagurukanan'ingabo ze bajya i Keyila barwana n'Abafilisitiya, banyaga inka zabo, babicamo benshi cyane. Uko ni ko Dawidi yakijije abaturageb'i Keyila.
6Kandi ubwo Abiyatari mwene Ahimeleki yahungiraga kuri Dawidi i Keyila, yahunganye efodi.
7Bukeyebabwira Sawuli ko Dawidi ari i Keyila. Sawuli aravuga ati “Imana yamushyize mu maboko yanjye kuko akingiraniwe imbere, ubwo yinjiye mu muduguduukingishwa inzugi n'ibihindizo.”
8Nuko Sawuli ahamagaza ingabo zose ngo batabare, batere i Keyila bagote Dawidi n'abantu be.
9Dawidi amenya ko Sawuli amuhigira, abwira Abiyatariumutambyi ati “Zana hano efodi.”
10Nuko Dawidi arasenga ati “Uwiteka Mana ya Isirayeli,umugaragu wawe numvise ko Sawuli yenda guterai Keyila no kuyirimbura, babampora.
11Mbese abo bantu b'i Keyila bazamumpa? Ni koko Sawuli azamanuka nk'ukoumugaragu wawe numvise? Uwiteka Mana ya Isirayeli, ndakwinginze bwiraumugaragu wawe.”
Uwiteka aramubwira ati “Azamanuka.”
12Dawidi aherako arabaza ati “Mbese ab'i Keyila bazantangana n'abantu banjye mu maboko ya Sawuli?”
Uwiteka aramusubizaati “Bazagutanga.”
13Nuko Dawidi n'abantu be nka magana atandatu barahaguruka, bava i Keyila bajya aho bashoboye hose. Hanyuma babwira Sawuli ko Dawidi yacitse akava i Keyila, arorera gutabara.
14Nuko Dawidi aba mu bihome byo mu butayu, aguma mu gihugu cy'imisozi cyo mu butayubw'i Zifu. Sawuli akajya amugenza uko bukeye, ariko Imana ntiyamutanga mu maboko ye.
15Dawidi abonye ko Sawuli yazanywe no gushaka kumwica, yigumiramu ishyamba mu butayubw'i Zifu.
16BukeyeYonatani mwene Sawuli arahagurukaasanga Dawidi mu ishyamba, amukomeza ku Mana.
17Aramubwira ati “Witinya kukoukubokokwa data Sawuli kutazagushyikira, kandiuzabaumwami wa Isirayeli. Jyeubwanjye nzaba uwa kabiri kuri wowe, kandi data Sawuli na we arabizi.”
18Bombi baherako basezeranira imbere y'Uwiteka, maze Dawidi yigumiramu ishyamba Yonatani asubiraiwe.
19Bukeyeab'i Zifu bajya kwa Sawuli i Gibeya baravuga bati “Mbese ntuzi ko Dawidi yihishe muri twe, mu bihome byo mu ishyamba rya Hakila mu ruhande rw'ubutayurw'ikusi?
20Nuko none Nyagasani, manuka nk'ukoumutimawaweubishaka, kandi ni twe tuzamushyira mu maboko y'umwami.”
21Sawuli aravuga ati “Uwiteka abahire kuko mumbabariye.
22Nimugende ndabinginze, mwongere mumenyetse mwitegereze aho aba kandi n'uwamubonye uwo ari we, kuko bambwiye ko agiraubwenge bwinshi.
23Nuko murebemwitegerezeubwigobeko bwe bwose, aho yihisha, maze mungarukanire inkuru y'imvaho. Nzaherako njyane namwe, kandi niba ari mu gihugu nzamushakayo mu bihumbi byose by'Abayuda.”
24Nuko barahagurukabajya i Zifu, batanga Sawuli kugerayo. Ariko Dawidi n'abantu be bari mu butayubw'i Mawoni muri Araba, mu ruhande rw'ubutayurw'ikusi.
25BukeyeSawuli n'abantu be barahagurukabajya kumushaka, ariko Dawidi baramuburiraaherako aramanuka, ajya ku rutaremu butayubw'i Mawoni yigumirayo. Sawuli abyumvise akurikira Dawidi mu butayubw'i Mawoni.
26Ahageze anyura mu ibanga rimwe ry'umusozi, Dawidi n'abagaragu be na bo banyura mu rindi. Ariko Dawidi arihuta cyane ngo acike abitewe no gutinya Sawuli, kuko Sawuli n'ingabo ze bari batangatanze Dawidi n'abantu be ngo babafate.
27Bukeyehaza impuruzakuri Sawuli iravuga iti “Ngwino tebuka, Abafilisitiya baguye igihugu gitumo.”
28Nuko Sawuli arahindukirantiyaba agikurikiye Dawidi, aherako atera Abafilisitiya. Ni cyo cyatumye aho bahahimba Selahamalekoti.