1 Sam 24:1-23 BYSB2001 - Bible AI

1Nuko Dawidi arahava, arazamuka atura mu bihome bya Enigedi.

2BukeyeSawuli atabarutse avuye kwirukanaAbafilisitiya, bamubwira ko Dawidi ari mu butayubwa Enigedi.

3Sawuli aherako ajyana ingabo ibihumbi bitatu zitoranijwe mu Bisirayeli bose, bajya gushaka Dawidi n'abantu be mu bitare by'igandagarizo ry'amasha.

4Aza atyo agera ku biraro by'intama biri iruhande rw'inzira, kandi hariubuvumo. Maze Sawuli yinjiramo gutwikīra ibirenge, kandi Dawidi n'abantu be bari mu mwinjiro w'ubwo buvumo.

5Maze abantu ba Dawidi baramubwira bati “Uyu ni wo munsi Uwiteka yakubwiraga ati ‘Nzakugabizaumwanzi waweuzamugenze ukoushaka.’”Dawidi arahagurukaagesa ku kinyita cy'umwambaro wa Sawuli bucece.

6Hanyuma Dawidi agiraumutimaumuhana, kuko yageshe ku mwambaro wa Sawuli.

7Abwira abantu be ati “Uwiteka andinde kugenza ntyaumwami wanjye Uwiteka yimikishije amavuta, ngahangara kumuramburirahoukubokokwanjye kandi ari we Uwiteka yimikishije amavuta.”

8Uko ni ko Dawidi yaburīshije abantu be ayo magambo, ntiyabakundira ko bahagurukiraSawuli.
Nuko Sawuli arahagurukaava mu buvumo, aragenda.

9Hanyuma Dawidi na we arahagurukaava mu buvumo, ahamagara Sawuli ati “Nyagasani Mwami!”Sawuli akebutse Dawidi arunamayubikaamaso, aramuramya.

10Dawidi aramubazaati “Ni iki gituma wumvira abantu, bakubwira ngo ‘Dawidi arashaka kukugirira nabi’?

11Aho ntiwirebeye ko Uwiteka yari agutanze mu maboko yanjye uyu munsi, ubwo wari uri mu buvumo? Ndetse hariho abambwiye kukwica ariko ndakubabarira, ndavuga nti ‘Sindi burambureukubokokwanjye kuri databuja, kuko ari we Uwiteka yimikishije amavuta.’

12Kandi data, dore n'ikinyita cy'umwambaro wawe, ndagifite mu ntoki, ubwo nageshe ikinyita cy'umwambaro wawe sinkwice. Nukoumenye kandiurebeko nta kibi cyangwaubugomebindiho, kandi sinagucumuyehonubwouhigiraubugingo bwanjye kubukuraho.

13Uwiteka abe ari weuduciraurubanza twembi, kandi abe ari we wakumpora, arikoukubokokwanjye ntikuzagukoraho.

14Nk'ukoumuganiw'abakerauvugango ‘Ibibi biva mu babi’, ariko reroukubokokwanjye ntikuzagukoraho.

15Mbeseumwami wa Isirayeli ateye nde? Uwo ahiga ni nde? Ni intumbi y'imbwa, n'imbaragasa.

16Nuko Uwiteka abeumucamanza wacu aducireurubanza, yitegereze amburanire, ankize amaboko yawe.”

17Nuko Dawidi amaze kubwira Sawuli ayo magambo, Sawuli aravuga ati “Yewe mwana wanjye Dawidi, iryo jwi ni iryawe?”Maze Sawuli acuraumuborogo ararira.

18Aherako abwira Dawidi ati “Undushije gukiranuka kukounyituye ineza, ariko jye nkakwitura inabi.

19Kandi uyu munsi weruye inezaungirira kukoutanyishe, naho Uwiteka yantanze mu maboko yawe.

20Mbeseumuntu yabonaumwanzi we, yapfa kumurekaagacika gusa? Nuko Uwiteka akugororere ibyiza ku byounkoreye uyu munsi.

21Kandi rero nzi yukoutazabura kubaumwami, kandi koubwami bwa Isirayeli buzakomezwa mu kubokokwawe.

22Nuko none ndahira Uwiteka koutazarimburaurubyaro rwanjye, kandi koutazasibanganya izina ryanjye mu nzu ya data.”

23Dawidi aramurahira.
Nuko Sawuli asubiraiwe, Dawidi n'abantu be bazamuka bajya mu gihome.