1BukeyeSamweli arapfa, Abisirayeli bose baraterana baramuririra, bamuhamba mu nzu ye i Rama.
Hanyuma Dawidi arahaguruka, aramanuka ajya mu butayubw'i Parani.
2Harihoumugabow'i Mawoni kandi ibintu bye byabaga i Karumeli. Yariumutunzi cyane, yari afite intama ibihumbi bitatu n'ihene igihumbi, icyo gihe yakemurizagaubwoya bw'intama ze i Karumeli.
3Uwo mugaboyitwaga Nabali, n'umugorewe yitwaga Abigayili. Uwo mugoreyariumunyabwenge kandi w'uburanga, arikoumugabowe yariumunyamwaga w'inkozi y'ibibi, yari uwo mu muryango wa Kalebu.
4Dawidi akiri mu ishyamba, yumva ko Nabali akemuzaubwoya bw'intama ze.
5BukeyeDawidi atuma abagaragu be b'abasore icumi, arababwira ati “Nimuzamuke mujye i Karumeli, musange Nabali mumundamukirize.
6Mubwire uwo mukiremuti ‘Amahoro abe kuri wowe no ku nzu yawe, no ku byoutunze byose.
7Ubu numvise koufiteabantu bakemura, kandi abashumba bawe babanaga natwe nta nabi twabagiriye, nta cyo bajimije igihe cyose babereye i Karumeli,
8baza abahungu b'iwawe barabikubwira. Aba bahungu bakugirirehoumugisha, kuko tuje ku munsi mwiza. Nuko ndakwinginze, ikiva mu maboko yawe cyose abe ari cyo uha abagaragu bawe n'umwana wawe Dawidi.’”
9Abahungu bo kwa Dawidi basohoye aho, babwira Nabali mu kigwi cya Dawidi ubwo butumwa bwose uko bungana, baburangije baraceceka.
10Nabali asubizaabagaragu ba Dawidi ati “Dawidi ni nde? Kandi mwene Yesayi ni nde? Muri iyi minsi hariho abagaragu benshi bacitse ba shebuja.
11Mbese nende ku mitsima yanjye no ku mazi yanjye, n'inyama mbagiye abakemuzi banjye mbihe abantu ntazi iyo baturutse?”
12Nuko abagaragu ba Dawidi barahindukirabasubirayo, bagezeyo bamutekerereza uko byagenze byose.
13Nuko Dawidi abwira abantu be ati “Umuntu wese niyambare inkota ye.”Nukoumuntu wese yambara inkota ye, Dawidi na we yambara iye. Abantu nka magana ane baherako bazamukanana Dawidi abagiye imbere, ariko abandi magana abiri basigara ku bintu.
14Umwe mu bagaragu ba Nabali abwira Abigayili muka Nabali ati “Umva, Dawidi yatumye intumwa ziva mu butayukuramutsa databuja, ababonye arabakankamira.
15Kandi abo bagabo batugiriraga neza cyane, ntibadukozaisoni, ntitwagira icyo tuzimiza igihe cyose twabaniye na bo tukirimu rugishiro.
16Batubereye inkike ku manywa na nijoro, igihe cyose twabaniye na bo turagiye intama.
17Nuko noneubimenyeutekereze icyo uri bukore, kuko bamaramaje kugirira nabi databuja n'urugorwe rwose. Eregaumuntu w'ikigoryi nk'uwo nta wagira icyo avuganana we.”
18Nuko Abigayili agira vuba, yenda amarobe y'imitsima magana abiri n'imvumba ebyiri za vino, n'inyama z'intama eshanu zihiye n'ingero eshanu z'ingano zikaranze, n'amaseri ijana y'inzabibu zumye n'imibumbe magana abiri y'imbuto z'umutini, abihekesha indogobe.
19Abwira abagaragu be ati “Nimunjyeimbere mugende, ndaza mbakurikiye.”Ariko ntiyabibwiraumugabowe Nabali.
20Nuko akiri ku ndogobe amanuka mu muhoraw'umusozi, Dawidi n'abantu be bamanuka bateganye, ahura na bo.
21Kandi Dawidi yari yavuze ati “Niukurinarindiyeubusaiby'icyo kigabo byose cyari gifite mu butayu, ntihagira ikintu cyose cyo mu bintu bye kizimira! Namugiriye ibyiza, anyitura ibibi.
22Niburinda gucya hariumuhungu n'umwe musigiye mu bantu be, Imana izabimpore jyewe Dawidi, ndetse bikabije.”
23Nuko Abigayili abonye Dawidi ahuta ava ku ndogobe, yikubitahasi imbere ye yubamye.
24Amugwa ku birenge aravuga ati “Nyagasani, icyo cyaha abe ari jye gihereraho. Ndakwinginzeukundireumujawawe ngire icyo nkubwira, wumve amagambo y'umujawawe.
25Ndakwinginze Nyagasani, we kwita kuri icyo kigoryi Nabali. Uko yitwa ni ko ari, izina ni ryo muntu. Nabali ni ryo izina rye kandiubupfu ni bwo kamere ye. Ariko jyewehoumujawawe, sindakabona abagaragu bawe watumye Nyagasani.
26Nuko none Nyagasani, nk'uko Uwiteka ahoraho naweukabaho, Uwiteka ni we wakubujijekugibwaho n'urubanza rw'amaraso no kwihorera n'ukwawe kuboko. Icyampa abanzi bawe n'abakwifurizanabi, Nyagasani, bakaba nka Nabali.
27None ngiri ituro ry'umujawawe ngutuyeNyagasani, rihabwe abagaragu bawe bagukurikira.
28Ndakwinginze, babariraumujawawe icyo cyaha. Uwiteka ntazabura kukubakira inzu idakuka, kuko Nyagasaniurwana intambara z'Uwiteka, kandi nta kibi kizaboneka kuri wowe iminsi yawe yose.
29Nubwo abantu bahagurukiyekukugenza no gushakaubugingo bwawe Nyagasani, arikoubugingo bwawe buzahambiranwa n'Uwiteka Imana yawe mu mutwaro umwe w'ubugingo, kandiubugingo bw'abanzi bawe azaburekera nk'uburimu muhumetso.
30Nuko Uwiteka namara kugusohozaho ibyiza yakuvuzehobyose uko bingana, akakugiraumutware wa Isirayeli,
31ntuzagireumutimaukubabaza Nyagasani, kandi ngouguhaneko wavushirije amarasoubusacyangwa se kuko wihōreye ku bwawe. Nuko Uwiteka namara kukugirira neza Nyagasani,uzibukeumujawawe.”
32Dawidi asubizaAbigayili ati “Uwiteka Imana yawe yakohereje guhurananjye uyu munsi, ishimwe.
33Ubwenge bwawe bushimwe naweushimwe, kuko uyu munsiundinze kugibwaho n'urubanza rw'amaraso, kuba ari jye wihoreraubwanjye.
34Niukurindarahira Uwiteka Imana ya Isirayeli ihoraho yambujijekukugirira nabi. Iyabautatebutse kunsanganira, bwajyaga gucya hadasigaye n'umwe w'umuhungu mu bantu ba Nabali.”
35Nuko Dawidi yakira ibyo yamutuyearamubwira ati “Izamukireusubireiwawe amahoro. Ngaho ibyouvuzendabyumvise, ndakwemereye.”
36Nuko Abigayili asubirakwa Nabali, asanga yatekesheje iby'ibirori mu nzu ye nk'ibirori by'umwami byose, kandi anejejweumutiman'uko yasinze cyane. Ni cyo cyatumye atagira icyo amubwira, ari icyoroheje ari n'igikomeye, burinda bucya.
37Bukeyemu gitondo Nabali asindutseumugorewe amutekerereza ibyo,umutimauraraba aba igiti.
38Hahise iminsi cumi, Uwiteka akubitaNabali arapfa.
39BukeyeDawidi yumvise ko Nabali yapfuye aravuga ati “Uwiteka ashimwe wamburaniye ibitutsi Nabali yantukaga, akabuzaumugaragu we gukoraikibi. Kandi inabi ya Nabali Uwiteka arayimwituye.”
Hanyuma Dawidi atuma kuri Abigayili kumureshya, ngo amucyure abeumugorewe.
40Abagaragu ba Dawidi bageza i Karumeli, basanga Abigayili baramubwira bati “Dawidi akudutumyeho ngo agucyure ubeumugorewe.”
41Nuko arabaduka arunama, yikubitaimbere yabo aravuga ati “Doreumujawe, ndi uwo koza ibirenge by'abagaragu ba databuja.”
42Nuko Abigayili agira n'ingoga arahaguruka, yinaguriraku ndogobe ari kumwe n'abaja batanu bamukurikiye, akurikira intumwa za Dawidi. Nuko aba muka Dawidi.
43BukeyeDawidi arongora Ahinowamu w'Umunyayezerēli, bombi baba abagore be.
44Kandi Sawuli yari yarashyingiye Paliti mwene Layishi w'i Galimu Mikali wa mukobwa we, wari muka Dawidi.