1Bukeyeab'i Zifu bajya i Gibeya kwa Sawuli baravuga bati “Uzi ko Dawidi yihishe ku musoziw'i Hakilauteganye n'ubutayu?”
2Nuko Sawuli arahaguruka, aramanuka ajya mu butayubw'i Zifu ari kumwe n'ingabo ibihumbi bitatu z'Abisirayeli zatowe, bajya gushakira Dawidi muri ubwo butayu.
3BukeyeSawuli agerereza ku musoziw'i Hakila,uteganye n'ubutayuhafi y'inzira. Ariko Dawidi yabaga mu butayu, hanyuma abonye Sawuli aje kumushakira mu butayu
4aherako atuma abatasi, amenya ko Sawuli aje koko.
5Dawidi aherako arahagurukaagera aho Sawuli yagerereje, yitegereza aho yibīkiriye ari kumwe na Abunerimwene Neriumugabaw'ingabo ze. Kandi Sawuli yibīkiriye ahantu hakikije amagare, abantu na bo bagerera bamukikije.
6Maze Dawidi aterura amagambo, abaza Ahimeleki w'Umuhetina Abishayi mwene Seruya murumunawa Yowabu ati “Ni nde turi bujyane aho Sawuli agerereje?”
Abishayi aravuga ati “Ni jye turi bujyane.”
7Nuko Dawidi na Abishayi bagera muri izo ngabo nijoro, basanga Sawuli aho yibīkiriye asinziriye ahakikije amagare, icumu rye rishinze ku musegokandi Abunerin'ingabo baryamye bamukikije.
8Abishayi abwira Dawidi ati “Uyu munsi Imana yakugabijeumwanzi wawe. Nuko none ndakwinginze, nyemerera mutikure icumu rimwe gusa mpamanye n'ubutaka, sinongera ubwa kabiri.”
9Ariko Dawidi abwira Abishayi ati “Reka ntumwice. Mbese ni nde wabasha kubanguraukubokokwe ku muntu Uwiteka yimikishije amavuta, ntagibweho n'urubanza?”
10Dawidi aravuga ati “Nk'uko Uwiteka ahoraho, Uwiteka ni weuzamwiyicira cyangwa igihe cye cyo gutanga kizasohora, cyangwa se azamanuka ajya mu ntambara ayigwemo.
11Uwiteka andinde ko nabanguraukubokokwanjye ku muntu Uwiteka yimikishije amavuta. Ahubwo ndakwinginze, enda icumu rye riri ku musegowe n'urunywero rwe rw'amazi, tugende.”
12Nuko Dawidi ajyana icumu rye n'urunywero rwe rw'amazi, abivana ku musegowa Sawuli barigendera, hatagizeumuntuubabonye cyangwaubimenye, haba no gukanguka kuko Uwiteka yari yabasinzirijeubuticura.
13Maze Dawidi afata hakurya yaho, ahagarara mu mpinga y'umusoziuhanye na bo intera ndende.
14Nuko Dawidi akomēra abantu hamwe na Abunerimwene Neri ati “Mbega Abunerikoudakoma!”
Abuneriaramusubizaati “Uri nde yeweuhamagaraumwami?”
15Dawidi abwira Abuneriati “Mbese nturi intwari? Hariuhwanye nawe muri Isirayeli? Ariko none ni iki cyakubujijekurariraumwami shobuja? Muri mwe hajeumuntu wo kwicaumwami, kandi ari we shobuja.
16Reka reka ibyo wakoze si byiza. Ndahiye Uwitekauhoraho, mwari mukwiriye gupfa kuko mutarinze shobuja, Uwiteka yimikishije amavuta. Ngaho nimurebeicumu ry'umwami n'urunywero rw'amazi, aho byari biri ku musegowe.”
17Sawuli amenya ijwi rya Dawidi arabaza ati “Mbese aho iryo jwi si iryawe, mwana wanjye Dawidi?”
Dawidi aramusubizaati “Ni iryanjye, Nyagasani Mwami.”
18Ati “Mbese databuja agenzereza ikiumugaragu we? Nakoze iki? Cyangwa se ni cyaha ki kindiho?
19None ndakwinginze Nyagasani Mwami, umva amagambo y'umugaragu wawe. Niba Uwiteka ari we wakunterereje, niyemere igitambo. Kandi niba ari abantu nibavumirwe imbere y'Uwiteka, kuko ubu banciye ngo ndafatana na gakondo y'Uwiteka, bakavuga ngo ningende nkorere izindi mana.
20Nuko none we kwemera ko amaraso yanjye agwa hasi aho Uwiteka ataba, kukoumwami wa Isirayeli yazanywe no gushaka imbaragasa, nk'uhigainkware mu misozi!”
21Sawuli aravuga ati “Nakoze icyaha. Garuka mwana wanjye Dawidi, sinzongera kukugirira nabi, kukoubugingo bwanjye bwagize agaciro imbere yawe uyu munsi. Yewe, nabaye igicucu, narafuditse cyane.”
22Dawidi aramusubizaati “Ngiri icumu ryawe Nyagasani, nihagireumugaragu wawe uza aryende.
23Uwiteka azituraumuntu wese gukiranuka kwe n'umuravawe, kuko uyu munsi Uwiteka yari yakunshyize mu maboko, nkanga kuramburaukubokokwanjye ku muntu Uwiteka yari yimikishije amavuta.
24Kandi nk'ukoubugingo bwawe bwabaye ubw'icyubahiro cyinshi kuri jye uyu munsi, abe ari koubwanjye buba ubw'icyubahiro cyinshi ku Uwiteka, ankize ibyago byose.”
25Sawuli abwira Dawidi ati “Uragahorauhirwa mwana wanjye Dawidi,uzakora ibikomeye kandi gutsindauzatsinda.”
Nuko Dawidi arigendera, Sawuli na we asubiraiwe.