1Hanyuma Dawidi yibwira mu mutimawe ati “Nta kibuza, harihoumunsi Sawuli azanyica. Nta nama iruta ko ncikira mu gihugu cy'Abafilisitiya, byatuma Sawuli arambirwa kongera kunshakira ku nkiko za Isirayeli zose. Uko ni ko nzamucikankamukira.”
2Dawidi aherako ahagurukanan'abantu be magana atandatu bari kumwe, barambuka bajya kwa Akishi mwene Mawoki,umwami w'i Gati.
3Dawidi n'abantu be baturanana Akishi i Gati,umuntu wese n'abo mu rugo rwe. Dawidi na we n'abagore be bombi, Ahinowamu Umunyayezerēli na Abigayili w'i Karumeli, wari muka Nabali.
4Bukeyebabwira Sawuli ko Dawidi yahungiye i Gati, ntiyongera kumushakaukundi.
5Dawidi abwira Akishi ati “Niba nkugizehoubuhake, nibampe igikingi mu muduguduumwe wo mu yo mu misozi, abe ari ho ntura. Ni iki cyatumaumugaragu wawe nturananawe ku rurembo?”
6Nuko uwo munsi Akishi amugerera i Sikulagi. Ni cyo cyatumye i Sikulagihaba ah'abami b'Abayuda bwite na bugingo n'ubu.
7Kandi iminsi Dawidi yamaze mu gihugu cy'Abafilisitiya, niumwaka n'amezi ane.
8BukeyeDawidi n'ingabo ze barazamuka batera ab'i Geshuri n'Abagiruzi n'Abamaleki, kandi abo ni bo bari abaturageba kera bo muri icyo gihugu giteganye n'i Shura n'igihugu cya Egiputa.
9Nuko Dawidi arimbura icyo gihugu ntihagiraumugabocyangwaumugoreurokoka, anyaga inka n'intama, n'indogobe n'ingamiya n'imyambaro, maze yatabaruka akajya kwa Akishi.
10Akishi akajya amubazaati “Uyu munsi wateye he?”Dawidi ati “Nateye ikusi h'i Buyuda, n'ikusi h'i Yerameli n'ah'Abakeni.”
11Ariko Dawidi ntiyagiraumugabocyangwaumugorearokora ngo abajyane i Gati, kuko yibwiraga ko babarega bati “Dawidi yakoze atya n'atya. Iminsi yose yatuye mu gihugu cy'Abafilisitiya ni ko yabigenzaga.”
12Nuko Akishi yiringira Dawidi akajya avuga ati “Yateye bene wabo Abisirayeli kumuzinukwa, bizatuma aba imbata yanjye iteka ryose.”