1Muri iyo minsi Abafilisitiya bateranya ingabo zabo kujya kurwana n'Abisirayeli. Akishi abwira Dawidi ati “Umenye rwose kouzatabarana nanjye n'abantu bawe, tukajyana n'ingabo ku rugamba.”
2Dawidi aramubwira ati “Ni na houzamenyera icyoumugaragu wawe nzakora.”
Akishi abwira Dawidi ati “Ni cyo kizatuma nkugiraumurinzi w'umutwe wanjye iminsi yose.”
3Ariko Samweli yari yarapfuye, Abisirayeli bose baramuririra bamuhamba mu muduguduwe i Rama. Kandi Sawuli yari yaraciye abahanzweho n'imyuka mibi n'abashitsi muri icyo gihugu.
4BukeyeAbafilisitiya baraterana, baraza bagerereza i Shunemu. Sawuli na we ateranya Abisirayeli bose, bagerereza i Gilibowa.
5Sawuli arabutsweingabo z'Abafilisitiya aratinya,umutimaweurakuka cyane.
6Sawuli aherako agisha Uwiteka inama, Uwiteka ntiyagira icyo amusubizahaba mu nzozi, haba na Urimu, haba n'abahanuzi.
7Sawuli aherako abwira abagaragu be ati “Nimunshakireumushitsikazi njye kumushikisha.”
Abagaragu be baramusubizabati “Harihoumushitsikazi kuri Endori.”
8Nuko Sawuli ariyoberanya yambara indi myambaro, ajyana n'abagabo babiri bajya kuri uwo mushitsikazi nijoro. Maze Sawuli aramubwira ati “Ndakwinginze, nshikishirizaumwukauguhanzehounzurireuwo nkubwira.”
9Uwo mugorearamusubizaati “Mbese ntuzi icyo Sawuli yakoze, uko yarimbuye abahanzweho n'imyuka mibi n'abashitsi akabaca mu gihugu? Ni iki gitumyeutegaubugingo bwanjyeumutegokugirangounyicishe?”
10Sawuli amurahira Uwiteka ati “Nkurahiye Uwitekauhoraho, icyo cyo ntuzagihanirwa.”
11Uwo mugorearamubazaati “Nkuzurirende?”
Na we ati “NzuriraSamweli.”
12Ariko uwo mugoreabonye Samweli, atera hejuru n'ijwi rirenga abaza Sawuli ati “Umbeshyeye iki? Kandi ari wowe Sawuli!”
13Umwami aramusubizaati “Humura! Mbwira icyoubonye.”
Umugoreati “Mbonye imana izamuka iva ikuzimu.”
14Sawuli aramubazaati “Arasa ate?”
Na we ati “Niumusazauzamutse kandi yiteye igishura.”
Sawuli amenya ko ari Samweli, arunamayubikaamaso ye aramuramya.
15Nuko Samweli abaza Sawuli ati “Ni iki gitumyeunkubaganiraukarinda kunzamura?”
Sawuli aramusubizaati “Nihebye kuko Abafilisitiya bandwanya, kandi Imana ikaba yarantaye itakigira icyo insubiza, ari mu bahanuzi cyangwa mu nzozi. Ni cyo cyatumye nguhamagara ngounsobanurireicyo nkwiriye gukora.”
16Samweli aravuga ati “Ubimbarije iki, ubwo Uwiteka yakuretse agahindukaumwanzi wawe?
17Uwiteka ubwe yagenje nk'uko yabivugiyemuri jye, Uwiteka yaguciyeku ngoma ayihaumuturanyi wawe Dawidi,
18kukoutumviye Uwiteka kandi ntusohozeuburakari bwe bukomeye ku Bamaleki. Ni cyo gitumye Uwiteka ubu ngubu akugenza atyo.
19Ndetse Uwiteka azaguhāna n'Abisirayeli mu Bafilisitiya, kandi ejo wowe n'abahungu bawe muzansanga. Uwiteka agiye guhāna ingabo za Isirayeli mu Bafilisitiya.”
20Uwo mwanya Sawuli aherako yikubitahasi indambya yubamye, kuko akuweumutimacyane n'ibyo Samweli amubwiye, acika intege kuko yari yiriweubusakandi akaburara.
21Hanyuma uwo mugoreasanga Sawuli, abona ko yashobewe cyane aramubwira ati “Doreumujawawe nakumviye mpara amagara, numvira amagamboumbwiye.
22None ndakwinginze, nawe wumvireumujawaweunyemerere ngufungurire, urye kugirango nugendauboneintege.”
23Aranga ati “Sinshaka kurya.”Ariko abagaragu be n'uwo mugorebaramuhataarabumvira, aherako abaduka hasi yicara ku buriri.
24Kandi uwo mugoreyari afite ikimasa kibyibushyekiri mu ruhongore arihuta aracyica, yenda ifu ayivugamoumutsimaudasembuwe arawotsa,
25abihereza Sawuli n'abagaragu be barafungura. Baherako bahagurukairyo joro, baragenda.