1 Sam 29:1-11 BYSB2001 - Bible AI

1Abafilisitiya bateraniriza ingabo zabo zose kuri Afeka. Abisirayeli bagerereza i Yezerēli hafi y'isōko yaho.

2Abatware b'Abafilisitiya bagenda bajyanye amagana n'ibihumbi, kandi Dawidi n'ingabo ze bazana na Akishi babakurikiye.

3Maze abatware b'Abafilisitiya baravuga bati “Mbese kandi Abaheburayobarakora iki hano?”
Akishi asubizaabatware b'Abafilisitiya ati “Uyu si we Dawidiumugaragu wa Sawuliumwami wa Isirayeliumaranye nanjye iminsi, ndetse n'imyaka? Kandiuhereye igihe yimukiyeiwabo akampakwaho, nta cyaha namubonyeho kugezaubu.”

4Ariko abatware b'Abafilisitiya baramurakarira baramubwira bati “Subizayo uwo mugaboasubiremu gikingi cye wamukebeye, we kumwemerera kujyana natwe ku rugamba ataduhindukiraumugambanyi rucyambikana. Mbese iki kigabo icyacyunga na shebuja ni iki? Si ibihanga by'aba bantu?

5Mbese uyu si we Dawidi babyinaga bikiranya bati
‘Sawuli yishe ibihumbi,
Dawidi yica inzovu’?”

6Nuko Akishi ahamagara Dawidi aramubwira ati “Nk'uko Uwiteka ahoraho, wabayeumukiranutsi. Imitabarire n'imitabarukireyawe iyo turi kumwe mu ngabo birantunganira, kukouhereye igihe wankereje nta cyaha nakubonyeho kugezaubu, ariko rero abatware ntibagukunze.

7None isubirireyougende amahoro, we kwirirwaurakaza abatware b'Abafilisitiya.”

8Dawidi abaza Akishi ati “Ariko se nacumuyeiki? Uhereye igihe twabaniye kugezaubu, wambonyeho iki cyambuza gutabara ngo njye kurwanya ababisha b'umwami databuja?”

9Akishi asubizaDawidi ati “Ku bwanjye nzi kountunganiye nka marayika w'Imana, ariko abatware b'Abafilisitiya baravuze ngo ‘Ntari butabarane natwe.’

10Nuko noneuzindukanekare mu gitondo n'abagaragu ba shobuja mwazanye, nimumarakubyuka kare mu gitondo habona muzahereko mugende.”

11BukeyeDawidi azindukanakare mu gitondo n'ingabo ze baragenda, basubiramu gihugu cy'Abafilisitiya. Nuko Abafilisitiya barazamuka batera i Yezerēli.