1Uwo mwana Samweli yakoreraga Uwiteka imbere ya Eli. Kandi muri iyo minsi ijambo ry'Imana ryari ingume, nta kwerekwa kwari kweruye.
2Icyo gihe Eli yari atangiye guhuma, atakibona. Bukeyemu maryama ajya ku buriribwe,
3itara ry'Imana ryari ritarazima kandi Samweli yari aryamye mu rusengero rw'Uwiteka, aho isanduku y'Imana iba.
4Maze Uwiteka ahamagara Samweli na we ati “Karame!”
5Arirukanka asanga Eli ati “Nditabye kukoumpamagaye.”
Eli ati “Singuhamagaye subirakuryama.”Nuko asubirakuryama.
6Uwiteka yongera guhamagara Samweli, arabaduka asanga Eli aravuga ati “Nditabye kukoumpamagaye.”
Aramusubizaati “Mwana wanjye, singuhamagaye subirakuryama.”
7Ariko Samweli yari ataramenya Uwiteka, kandi atarahishurirwa n'ijambo rye.
8Uwiteka ahamagara Samweli ubwa gatatu. Arabaduka asanga Eli ati “Nditabye kukoumpamagaye.”
Maze Eli amenya ko ari Uwitekauhamagaye uwo mwana.
9Ni ko kubwira Samweli ati “Genda subirakuryama. Niyongera kuguhamagaraumusubizeuti ‘Uwiteka, vuga kukoumugaragu wawe nteze amatwi.’”Nuko Samweli asubirakuryama aho yari ari.
10Maze Uwiteka araza ahagarara aho, aramuhamagara nk'ubwa mbere ati “Samweli, Samweli!”
Na we ati “Umbwire kukoumugaragu wawe nteze amatwi.”
11Nuko Uwiteka abwira Samweli ati “Dore nzakora ikintu muri Isirayeli,uzacyumva wese amatwi azacura injereri.
12Uwo munsi nzasohoreza Eli ibyo navuze ku nzu ye byose,uhereye mu itangira ryabyoukageza mu iherezo ryabyo.
13Namubwiye ko nzacira inzu yeurubanza rw'iteka ryose mbahōra gukiranirwa yamenye, kuko abahungu be bizaniyeumuvumontababuze.
14Ni cyo cyatumye ndahirira inzu ya Eli nti ‘Icyaha cy'inzu ya Eli ntikizahongererwa icyiru cy'igitambo cyangwa amaturo iteka ryose.’”
15Nuko Samweli araryama ageza mu gitondo, bukeyeakingura inzugi z'inzu y'Uwiteka ariko atinya kubwira Eli ibyo yeretswe.
16Nuko Eli ahamagara Samweli aramubwira ati “Mwana wanjye Samweli.”
Na we ati “Karame!”
17Aramubazaati “Uwiteka yakubwiye iki? Ndakwinginze ntumpishe. Numpisha ikintu na kimwe mu byo yakubwiye byose, Uwiteka abiguhōre ndetse akurushirizeho.”
18Samweli amurondorera byose ntiyagira icyo amuhisha. Nuko Eli aramusubizaati “Ni Uwiteka, nakore icyo ashaka.”
19Samweli arakura, Uwiteka abana na we ntiyakunda ko hagira ijambo na rimwe rya Samweli rigwa hasi.
20Nuko Abisirayeli bose,uhereye i Daniukageza i Bērisheba, bamenya ko Samweli yarundukiyemu buhanuzi bw'Uwiteka.
21Maze Uwiteka yongera kumubonekerera i Shilo, kuko yajyaga yiyereka Samweli n'ijambo rye i Shilo. Kandi ijambo rya Samweli rigera ku Bisirayeli bose.