1 Sam 30:1-31 BYSB2001 - Bible AI

1Nuko Dawidi n'ingabo ze bagera i Sikulagiku munsi wa gatatu. Basanga Abamaleki bateye igihugu cy'ikusi n'i Sikulagi, batsinze i Sikulagibahatwitse,

2banyaze abagore n'abari bari yo bose, abato n'abakuru. Ntibagira uwo bica, ahubwo babanyaze barigendera.

3Dawidi n'ingabo ze bageze mu mudugudubasanga bawutwitse, kandi abagore n'abahungu babo n'abakobwa babo banyazwe.

4Dawidi n'abo bari kumwe baherako batera hejuru bararira, barahogora bageza aho batakibasha kurira.

5Kandi abagore ba Dawidi bombi Ahinowamu w'Umunyayezerēli, na Abigayili wari muka Nabali w'i Karumeli, na bo bari banyazwe.

6Maze Dawidi arababara cyane, kuko abantu bavugagank'abenda kumuteraamabuye. Abantu bose bari bafite agahinda,umuntu wese ababajwe n'abana be b'abahungu n'ab'abakobwa, ariko Dawidi yikomereza ku Uwiteka Imana ye.

7Maze Dawidi abwira Abiyatariumutambyi mwene Ahimeleki ati “Ndakwinginze nzanira efodi hano.”Nuko Abiyatari azanira Dawidi efodi.

8Dawidi aherako agisha Uwiteka inama ati “Ninkurikira izo ngabo nzazifata?”
Aramusubizaati “Zikurikire, kukoutazabura kuzifataukagarura byose.”

9Nuko Dawidi n'ingabo ze magana atandatu bari kumwe baragenda, bageze ku kagezi Besori abari basigaye inyuma batakara aho.

10Ariko Dawidi n'ingabo ze magana ane barakomeza, izindi magana abiri zirasigara. Zari zirembye bituma zinanirwa kwambuka akagezi Besori.

11Hanyuma basanga Umunyegiputa ku gasozi bamuzanira Dawidi, bamuhaumutsima ararya, bamuha n'amazi yo kunywa,

12kandi bamuha n'igice cy'umubumbe w'imbuto z'umutini, n'amaseri abiri y'inzabibu zumye. Amaze kurya asubizaumutimamu nda, kuko yari amaze iminsi itatu n'amajoro atatu atarya atanywa.

13Dawidi aramubazaati “Uriumugaragu wa nde? Kandiuturutse he?”
Na we aramusubizaati “Ndiumuhungu w'Umunyegiputa,umugaragu w'Umwamaleki. Maze iminsi itatu databuja antaye kuko nari ndwaye.

14Twari twateye igihugu cy'Abakereti cy'ikusi, n'icy'Abayuda n'ikusi mu bwa Kalebu, dutwika i Sikulagi.”

15Dawidi aramubazaati “Wanjya imbereukangeza muri izo ngabo?”
Aramusubizaati “Ndahira Imana koutazanyica cyangwa koutazantangaukampa databuja, mbone kukugezamuri izo ngabo.”

16Nuko aramumanukana, basanga bagandaje barya banywa, bishimira iminyago myinshi bakuye mu gihugu cy'Abafilisitiya no mu cy'Abayuda.

17Dawidi aherako arabicauhereye mu rukereraukageza ku mugoroba w'undi munsi, ntiharokoka n'umwe keretse abahungu magana ane, binaguriyeku ngamiya zabo bagahunga.

18Dawidi agarura ibyo Abamaleki bari banyaze byose, atangira abagore be bombi.

19Ntibagira ikintu babura ari igito ari ikinini, ari abana b'abahungu cyangwa abakobwa, haba na kimwe cyo mu minyago cyangwa ikintu cyose bari banyazwe, Dawidi abigarura byose.

20Dawidi anyaga amashyo y'inka n'ay'intama zabo zose, bazishorera imbere y'izabo baravuga bati “Uyu ni wo munyago wa Dawidi.”

21Hanyuma Dawidi agera kuri ba bagabo magana abiri bari barembye bakananirwa kumukurikira, bakabasiga ku kagezi Besori. Bahagurutswano gusanganira Dawidi n'abo bari kumwe, Dawidi ageze kuri abo bantu arabaramutsa.

22Maze abantu b'abanyageso mbi bose b'ibigoryi bari bajyanye na Dawidi baravuga bati “Ntitubahaku minyago twinyagiye kuko batajyanye natwe, keretseumuntu wese twamuhaumugorewe n'abana be bakabajyana bakagenda.”

23Ariko Dawidi arababwira ati “Bene data, si ko muri bugenze ibyo Uwiteka yaduhaye, akaturinda, akatugabiza izo ngabo zaduteye.

24Mbese hariuwakwemera inama yanyu? Umugabane w'uwagiye mu ntambaraurahwana n'uw'uwasigaye ku bintu. Nuko baragabana baranganya.”

25Uhereye uwo munsi arihindura itegeko n'umugenzo mu Bisirayeli na bugingo n'ubu.

26Dawidi asohoye i Sikulagiyoherereza abatware b'Abayuda b'incuti ze ku minyago, arababwira ati “Ngiyo impano ivuye ku minyago y'abanzi b'Uwiteka.”

27Abyoherereza ab'i Beteli n'ab'i Ramoti y'ikusi n'ab'i Yatiri,

28n'aba Aroweri n'ab'i Sifemoti n'aba Eshitemowa,

29n'ab'i Rakala n'abo mu miduguduy'Abanyeramēli, n'abo mu miduguduy'Abakeni,

30n'ab'i Horuma n'ab'i Korashani n'aba Ataki,

31n'ab'i Heburonin'ab'ahandi hose Dawidi n'abantu be bajyaga babamo.