1Nuko Abafilisitiya barwana n'Abisirayeli, Abisirayeli barabahunga ariko bicirwa ku musoziw'i Gilibowa, bagwa aho.
2Abafilisitiya basatira Sawuli n'abahungu be, bica Yonatani na Abinadabu na Malikishuwa bene Sawuli.
3Urugamba rwibasira Sawuli cyane, abarashi bamugeraho bamukuraumutimacyane.
4Sawuli ni ko kubwiraumutwaje intwaro ati “Kura inkota yaweuyinsogote, bariya batakebwe bataza kunsogota bakankoza isoni.”Arikoumutwaje intwaro aranga kuko yatinye cyane. Ni cyo cyatumye Sawuli yenda inkota ye, ayishitaho.
5Umutwaje intwaro abonye ko Sawuli apfuye, na we yishita ku ye nkota bagwa hamwe.
6Uko ni ko Sawuli yapfuye n'abahungu be batatu, n'umutwaje intwaro n'ingabo ze zose, bapfira icyarimwe uwo munsi.
7Maze abandi Bisirayeli bo hakurya y'ikibaya n'abo hakurya ya Yorodani babonye ko Abisirayeli bahunze, kandi ko Sawuli n'abahungu be bapfuye, basiga imidugudubarahunga Abafilisitiya baraza bayibamo.
8Bukeyebwaho Abafilisitiya baje gucuzaintumbi, basanga Sawuli n'abahungu be batatu baraguye ku musoziGilibowa.
9Bamuca igihanga bamucuzaintwaro ze, baherako batuma mu gihugu cy'Abafilisitiya gihereranye na ho, ngo bamamaze iyo nkuru mu rusengero rw'ibigirwamana byabo no mu bantu.
10Intwaro ze bazishyira mu ngoro ya Ashitaroti, intumbi ye bayimanika ku nkike z'amabuye z'umuduguduw'i Betishani.
11Nuko ab'i Yabeshi y'i Galeyadi bumvise ibyo Abafilisitiya bagiriye Sawuli,
12ab'intwari bose barahagurukabagenda ijoro ryose, bamanura intumbi ya Sawuli n'iz'abahungu be ku nkike z'i Betishani, bageze i Yabeshi bazitwikirayo.
13Hanyuma benda amagufwa yabo bayahamba munsi y'umunyinya w'i Yabeshi, baherako biyirizaubusaiminsi irindwi.