1 Sam 5:1-12 BYSB2001 - Bible AI

1Abafilisitiya bari banyaze isanduku y'Imana, bayikura kuri Ebenezeri bayijyana kuri Ashidodi.

2Isanduku y'Imana igezeyo, Abafilisitiya barayenda bayijyana mu nzu ya Dagoni, bayishyira iruhande rwa Dagoni.

3Maze Abanyashidodi babyutse kare basanga Dagoni yaguye yubamye imbere y'isanduku y'Uwiteka, barayegura bayisubizaaho yari iri.

4Bukeyebwaho babyuka kare basanga Dagoni yaguye yubamye imbere y'isanduku y'Uwiteka, kandi igihanga n'ibiganza bya Dagoni byaguyeukubirin'umubyimba ku gitabo, hasigaraumubyimba wayo gusa.

5(Ni cyo gituma abatambyi ba Dagoni n'uwinjira mu nzu yayo wese, batarushyabahinguka ku gitabo cya Dagoni muri Ashidodi na bugingo n'ubu.)

6Nuko reroukubokok'Uwiteka kwaremereraga Abanyashidodi n'abo mu butware bwaho, arabarimbura abateza ibibyimba.

7Abanyashidodi babonye bibaye bityo baravuganabati “Isanduku y'Imana ya Isirayeli ntikagume muri twe, kukoukubokokwayo kwaturemereye hamwe n'imana yacu Dagoni.”

8Ni ko gutumaku batware b'Abafilisitiya bose, bateranira aho bari bari barabaza bati “Tugiredute isanduku y'Imana ya Isirayeli?”
Barabasubizabati “Isanduku y'Imana ya Isirayeli muyihererekanye igere i Gati.”Nuko bajyanayo isanduku y'Imana ya Isirayeli.

9Bamaze kuyihererekanya,ukubokok'Uwiteka kurwanya urwo rurembo kuruteraumubabaro cyane. Abo mu rurembo, aboroheje n'abakomeye abateza ibibyimba bisesa ku mibiri yabo.

10Maze isanduku y'Imana bayohereza kuri Ekuroni. Abanyekuronibayirabutsweiza basakurizaicyarimwe bati “Bahererekanije isanduku y'Imana ya Isirayeli, none bayitugejejeho kutwicana n'abantu bacu.”

11Baherako batuma ku batware b'Abafilisitiya, bateranira aho baravuga bati “Nimwohereze isanduku y'Imana ya Isirayeli isubireaho yari iri, ye kuzatwicana n'abantu bacu.”Kuko muri urwo rurembo rwose bari bihebeshejwe n'urupfu, kandiukubokok'Uwiteka kwabaremereye cyane.

12Abatapfuye batobotse ibibyimba,umuborogo w'ururembougeramu ijuru.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>