1 Sam 7:1-17 BYSB2001 - Bible AI

1Nuko ab'i Kiriyatiyeyarimu baraza benda isanduku y'Uwiteka, bayizamukanaumusozibayishyira mwa Abinadabu, maze berezaumuhungu we Eleyazari kujya arinda isanduku y'Uwiteka.

2Aho isanduku igereye i Kiriyatiyeyarimu, hashize igihe kirekire cy'imyaka makumyabiri ab'inzu ya Isirayeli yose bashaka Uwiteka barira.

3Maze Samweli abwira inzu ya Isirayeli yose ati “Niba mugarukiraUwiteka n'imitima yanyu yose, nimwikuremoimana z'abanyamahanga na Ashitaroti, mutunganirize Uwiteka imitima yanyu abe ari we mukorera musa, na we azabakiza amaboko y'Abafilisitiya.”

4Nuko Abisirayeli baherako bakurahoba Bāli na Ashitaroti, bakorera Uwiteka musa.

5BukeyeSamweli aravuga ati “Nimuteranye Abisirayeli baze i Misipa, nanjye nzabasabira ku Uwiteka.”

6Nuko bateranira i Misipa, bavoma amazi bayabyarira imbere y'Uwiteka. Uwo munsi biyirizaubusabaravuga bati “Twacumuyeku Uwiteka.”Maze Samweli acirira Abisirayeli imanza i Misipa.

7Abafilisitiya bumvise ko Abisirayeli bateraniye i Misipa, abatware babo baherako batera Abisirayeli. Abisirayeli babyumvise bashyaubwoba ku bw'Abafilisitiya.

8Abisirayeli babwira Samweli bati “Ntuhweme kudutakambirira Uwiteka Imana yacu, kugirango idukizeamaboko y'Abafilisitiya.”

9Nuko Samweli yendaumwana w'intamaucyonka, awutambirira Uwiteka ho igitambo cyoswa kitagabanije, maze Samweli atakambirira Abisirayeli ku Uwiteka, Uwiteka aramwumvira.

10Samweli agitamba igitambo cyoswa, Abafilisitiya bigira hafi kurwanya Abisirayeli. Uwo munsi Uwiteka ahindira ku Bafilisitiya guhinda gukomeye arabatatanya, banesherezwa imbere y'Abisirayeli.

11Abagabo b'Abisirayeli baherako baturumbuka i Misipa bagerekana Abafilisitiya, babicaumugenda babageza i Betikari.

12Maze Samweli yenda ibuye arishinga hagati y'i Misipa n'i Sheni, arihimba izina Ebenezeri ati “Uwiteka yaratuzahuye kugezan'ubu.”

13Nuko Abafilisitiya baratsindwa ntibongera kurengaurugabano rw'Abisirayeli. Mu gihe cya Samweli cyoseukubokok'Uwiteka kwibasiraga Abafilisitiya.

14Kandi imiduguduy'Abisirayeli yari yaranyazwe n'Abafilisitiya igarurirwa Abisirayeli,uhereye kuri Ekuroniukageza i Gati, n'urugabano rwayo Abisirayeli barukuramu butware bw'Abafilisitiya kandi babana amahoro n'Abamori.

15Nuko Samweli abaumucamanza w'Abisirayeli iminsi yose yo kubahokwe.

16Kandi ukoumwakautashye yajyaga acuragana i Beteli n'i Gilugalin'i Misipa, acira Abisirayeli imanza muri iyo myanya yose,

17akajya asubiraiwe i Rama kuko ari hourugorwe rwari ruri agacirayo Abisirayeli imanza, yubakayo igicaniro cy'Uwiteka.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>