1 Sam 8:1-22 BYSB2001 - Bible AI

1Samweli amaze gusaza, agira abahungu be abacamanza b'Abisirayeli.

2Imfura ye yitwaga Yoweli, uw'ubuhetayitwaga Abiya. Bari abacamanza b'i Bērisheba.

3Ariko abahungu be ntibagendana ingeso nk'ize, ahubwo bakiyobagiriza gukunda ibintu, bagahongerwa, bagaca urwa kibera.

4Nuko abakuru ba Isirayeli bose baherako baraterana, basanga Samweli i Rama.

5Baramubwira bati “Dore uriumusazakandi abahungu bawe ntibagendana ingeso nk'izawe, none reroutwimikireumwami ajye aduciraimanza nk'ayandi mahanga yose.”

6Ariko iryo jambo ribabaza Samweli ubwo bavugagabati “Uduheumwami wo kujya aduciraimanza.”Nuko Samweli abitura Uwiteka.

7Maze Uwiteka abwira Samweli ati “Emerera abo bantu ibyo bagusabye byose kuko atari wowe banze, ahubwo ni jye banze ngo ntabaumwami wabo.

8Barakugenza nk'uko bajyaga bangenza muri byose,uhereyeumunsi nabakuriyemuri Egiputaukageza ubu. Baranyimūye bakorera izindi mana.

9Nuko noneubemerere, arikoubahamirize cyane,ubasobanurireuburyoumwamiuzabategeka uko azabagenza.”

10Nuko Samweli asobanuriraabantu bamusabyeumwami amagambo y'Uwiteka yose.

11Aravuga ati “Uku ni koumwamiuzabategeka azabagenza: azatora abahungu banyu abatoraniriza gukoraiby'amagare ye no kuba abo kugendera ku mafarashi be, azabagira abasibanira imbere y'amagare ye.

12Kandi azabatoraniriza kuba abatware b'abantu igihumbi n'ab'abantu mirongo itanu, abandi azabagira abahinzi be n'abasaruzi be, n'abacuzi b'intwaro zo kurwanisha n'ab'ibyuma by'amagare ye.

13Kandi azatorera abakobwa banyu gukoraimibavu, no kuba abatetsi n'abavuzi b'imitsima.

14Kandi azatora imirima yanyu n'inzabibu zanyu n'imyelayo yanyu, ibiruta ibindiubwiza abihe abagaragu be.

15Kandi azabaka amakoro y'igice kimwe mu icumi cy'imbuto zanyu n'icy'inzabibu zanyu, ayahe abatware be n'abagaragu be.

16Kandi azabanyaga abagaragu banyu n'abaja banyu, n'amatungo yanyu y'inyamibwa n'indogobe zanyu, abikoreshe imirimo ye.

17Azenda igice kimwe mu icumi cy'amatungo yanyu, kandi muzabaabagaragu be.

18Maze uwo munsi muzaborozwa n'uwo mwami mwitoranirije, ariko uwo munsi nta cyo Uwiteka azabasubiza.”

19Ariko abantu banga kumvira Samweli baravuga bati “Biramaze, turashakaumwami wo kudutegeka

20kugirango natwe duse n'andi mahanga yose,umwami wacu ajye aduciraimanza, ajye atujya imbere aturengere mu ntambara zacu.”

21Nuko Samweli amaze kumva amagambo y'abo bantu yose, abisubiriramo Uwiteka uko bingana.

22Uwiteka asubizaSamweli ati “Bumvire,ubimikireumwami.”
Nuko Samweli abwira Abisirayeli ati “Umuntu wese nasubiremu muduguduw'iwabo.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>