1Harihoumugabow'Umubenyamini witwaga Kishi mwene Abiyeli mwene Serori, mwene Bekorati mwene Afiyaumwana w'Umubenyamini,umugaboukomeye w'intwari.
2Kandi yari afiteumuhungu mwiza w'umusorewitwaga Sawuli. Nta muntu n'umwe mu Bisirayeli wamurutagaubwiza, kandi yasumbaga abantu bose bamugeraga ku rutugu.
3Bukeyeindogobe za Kishi se wa Sawuli, zirazimira. Kishi abwiraumuhungu we Sawuli ati “Ubu ngubu jyanaumugaragu wacu umwe, mujye gushaka indogobe.”
4Nuko arahagurukaanyura mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu no mu gihugu cy'i Shalisha, ntibazibona. Maze banyura mu gihugu cy'i Shālimu barazibura, banyura mu gihugu cy'Ababenyamini na ho ntibazibona.
5Bukeyebagera mu gihugu cy'i Sufi, Sawuli abwiraumugaragu bari kumwe ati “Hoshi dusubireyo, kugirango data atareka guhagarikira indogobeumutima, akaba ari twe awuhagarikira.”
6Na we aramubwira ati “Muri uyu muduguduharimoumuntu w'Imana, kandi niumuntu wubahwa, ibyo avuga byose bijya bisohora rwose. None tujyeyo ahari yadusobanuriraiby'uru rugendo rwacu turimo.”
7Sawuli abazaumugaragu we ati “Ariko se nitujyayo turamuturaiki, ko impamba ishize mu nkangara zacu kandi tukabatudafite impano yo gushyira uwo muntu w'Imana? Mbese dufiteiki?”
8Uwo mugaragu yongera gusubizaSawuli ati “Dore mu ntoki zanjye mfitemo igice cya kane cya shekeli y'ifeza, ni cyo ndi butureuwo muntu w'Imana kugirango atuyobore.”
9(Kera kose mu Bisirayeli,umuntu wese iyo yajyaga gusobanuza Imana yavugagaatya ati “Ngwino dusange bamenya”, kuko kuri ubuuwitwaumuhanuzi kera yitwaga bamenya.)
10Sawuli abwiraumugaragu we ati “Uvuze neza hoshi tugende.”Nuko binjira mu muduguduaho uwo muntu w'Imana yari ari.
11Bakizamuka mu mudugudu, bahahuriran'abakobwa basohoka bajya kuvomabarababaza bati “Bamenya ari yo?”
12Barabasubizabati “Ari yo, dore ari imbere yanyu aho. Wihute kuko uyu munsi ari ho asohoye mu mudugudu, none ubu abantu bagiye gutambira mu rusengero rwo ku kanunga.
13Nimugeramu mudugudu, uwo mwanya muramubonaatarazamuka ngo ajye kurīra ku kanunga. Abantu ntibabasha kurya ataraza, kuko ari weusabira igitamboumugisha maze abatowe bakabona kurya. None nimuzamuke muramusangayo nonaha.”
14Baherako bazamuka bajya mu mudugudu. Bacyinjira muri wo bahubirana na Samweli asohotse ajya ku kanunga.
15Kandiumunsi Sawuli arasuka, Uwiteka yari yaraye abihishuriyeSamweli aramubwira ati
16“Ejo nka magingo aya nzakohererezaumugabouturutse mu gihugu cya Benyamini,uzamwimikishe amavuta abeumwami w'ubwoko bwanjye Isirayeli. Ni weuzakizaubwoko bwanjye amaboko y'Abafilisitiya, kuko maze kurebaabantu banjye kandi gutakakwabo kwangezeho.”
17Nuko Samweli akirabukwa Sawuli, Uwiteka aramubwira ati “Dore nguyu wa muntu nakubwiraga! Uyu ni weuzategekaubwoko bwanjye.”
18Nuko Sawuli yegera Samweli mu irembo ry'umuduguduaramubwira ati “Ndakwinginze, nyobora aho inzu ya bamenya iherereye.”
19Samweli aramusubizaati “Erega ni jye bamenya! None njya imbere tujye ku kanunga kuko uyu munsi muri busangire nanjye, maze ejo mu gitondo nzagusezerera ngusobanuriyeibiri mu mutimawawe byose.
20Kandi rero iby'indogobe byo zimaze iminsi itatu zizimiye ntiziguhagarikeumutim, zarabonetse. Mbese iby'igikundiro byose byo mu Isirayeli bibikiwe nde? Si wowe se n'inzu ya so yose?”
21Maze Sawuli aramusubizaati “Mbese sindi Umubenyamini wo mu muryango muto wo mu ya Isirayeli? Kandi se inzu yanjye si yo iri hanyuma y'ayandi mazu yose y'Ababenyamini? Ni iki gitumyeumbwira bene ibyo?”
22Samweli aherako ajyana Sawuli n'umugaragu we abinjiza mu nzu y'abashyitsi, abicaza ku ntebe z'icyubahiro mu basangwa bari nka mirongo itatu.
23Maze Samweli abwiraumunyagikari we ati “Zanaumugabane naguhayenkakubwira kuwuhisha.”
24Nukoumunyagikari ateruraukugurun'ibyako byose, abihereza Sawuli. Maze Samweli aravuga ati “Ngurwouruhisho rwawe! Tereka imbere yawe urye kuko wabihishiwe, bikarindira igihe cyategetswe nkirarika abantu.”
Nuko uwo munsi Sawuli asangira na Samweli.
25Bamaze kuva ku kanunga bamanuka mu mudugudu, baherako burirainzu bajya kuganira.
26Bukeyebwaho bazinduka kare. Mu rubungabungo Samweli ahamagara Sawuli ari hejuru y'inzu aramubwira ati “Hagurukangusezerere.”Nuko Sawuli arahagurukaasohokana na Samweli bajya hanze.
27Bakimanuka ahoumuduguduugarukiraSamweli abwira Sawuli ati “Bwiraumugaragu wawe atambuke, abe agiye imbere.”Nuko abanyuraho. Ati “Bauhagaze aho none aha, nkumvishe ijambo ry'Imana.”