1Pawulo imbata ya Yesu Kristo, wahamagariwe kuba intumwa, kandi watoranirijweubutumwa bwiza bw'Imana,
2ubwo yasezeranije kera mu kanwa k'abahanuzi bayo mu byanditswe byera,
3buvugaiby'Umwana wayo wavutse mu rubyaro rwa Dawidi ku mubiri,
4kandi werekanywe n'ubushobozi ko ari Umwana w'Imana mu buryo bw'Umwuka Wera bigahamywa no kuzukakwe, ni we Yesu Kristo Umwami wacu.
5Ni we waduhesheje igikundiro no kuba intumwa ku bw'izina rye, kugirango mu mahanga yose habemo abumvira Imana babiheshwa no kwizera,
6kandi namwe muri muri bo, abahamagariwe kuba aba Yesu Kristo,
7ndabandikiye abari i Roma mwese bakundwan'Imana, bahamagariwe kuba abera.
Ubuntu bube muri mwe n'amahoro biva ku Mana Data wa twese, no ku Mwami wacu Yesu Kristo.
8Irya mbere mwese mbashimiye Imana yanjye muri Yesu Kristo, kuko kwizera kwanyu kwamamaye mu isi yose.
9Imana nkorera mu mutimawanjye mvugaubutumwa bwiza bw'Umwana wayo, ni yo ntanze houmugaboyuko mbasabiraurudacauko nsenze,
10kugirango naho byamera bite, Imana yemere kungendesha amahoro ubu ikangeza iwanyu,
11kuko nifuza kubonana namwe kugirango mbahe impano y'Umwuka ngo ibakomeze,
12tuboneuko duhumurizanya mwebwe nanjye, mpumurizwe no kwizera kwanyu namwe mube muhumurijwe n'ukwanjye.
13Ariko bene Data, sinshaka ko mutamenya yuko kenshi nagambiriraga kuza iwanyu, ngo mbone imbuto muri mwe namwe nko mu yandi mahanga, ariko ngira ibisībya kugezana n'ubu.
14Abagiriki n'abatari Abagiriki, abanyabwenge n'abaswa mbafitehoumwenda,
15ni cyo gituma ku bwanjye nshaka kubabwiraubutumwa bwiza namwe abari i Roma.
16Eregaubutumwa bwiza ntibunkoza isoni: kuko ari imbaraga y'Imana iheshauwizera wese gukizwa,uhereye ku Muyudaukageza ku Mugiriki,
17kuko muri bwo ari na mo gukiranuka kuva ku Mana guhishurirwa, guheshwa no kwizera kugakomezwa na ko, nk'uko byanditswe ngo “Ukiranuka azabeshwaho no kwizera!”
18Umujinya w'Imanauhishurwa uva mu ijuru,ubyukirijweubugomeno gukiranirwa by'abantu byose, bashikamizaukurigukiranirwa kwabo
19kuko bigaragara ko bazi Imana, Imana ikaba ari youbwayo yabahishuriyeubwo bwenge,
20kuko ibitaboneka byayo ari byo bubasha bwayo buhoraho n'ubumanabwayo, bigaragara nezauhereye ku kuremwa kw'isi, bigaragazwa n'ibyo yaremye kugirango batagira icyo kwireguza,
21kuko ubwo bamenye Imana batayubahirije nk'Imana, habe no kuyishima, ahubwo bahinduka abībwira ibitagiraumumaro, maze imitima yabo y'ibirimarima icuraumwijima.
22Bīyise abanyabwenge bahinduka abapfu,
23mazeubwiza bw'Imana idapfa babuhindura ibishushanyo by'abantu bapfa, n'iby'ibiguruka, n'iby'ibigenza amaguru ane, n'iby'ibikururuka.
24Ni cyo cyatumye Imana ibareka ngo bakurikize ibyo imitima yabo irarikiye, bakor ibiteye isoni bononane imibiri yabo,
25kuko baguraniyeukurikw'Imana gukurikiza ibinyoma, bakaramya ibyaremwe bakabikorera kubirutisha Imana Rurema, ari yo ishimwa iteka ryose, Amen.
26Ni cyo cyatumye Imana ibarekera kurarikira ibyonona, ndetse bigeza ubwo abagore babo bakoresha imibiri yabouburyo bunyuranye n'ubwo yaremewe.
27Kandi n'abagabo ni uko, bareka kugirira abagore ibyo imibiri yabo yaremewe, bashyushywa no kurarikirana. Abagabo bagirirana n'abandi bagabo ibiteye isoni, bituma mu mibiri yabo bagarurirwa ingaruka mbi ikwiriye kuyobakwabo.
28Kandi ubwo banze kumenya Imana, ni cyo cyatumye Imana ibareka ngo bagire imitima yabaye akāhebwe bakora ibidakwiriye.
29Buzuyegukiranirwa kose n'ububi, no kurarikira n'igomwa, buzuyen'ishyari n'ubwicanyi, n'intonganya n'ubugambanyi no gukinaku mubyimba, no gusebaniriza mu byongorerano,
30n'abatukana, n'abanga Imana n'abanyagasuzuguro, n'abīrarīra n'abahimba ibibi, n'abatumvira ababyeyi
31n'indakurwa ku izima, n'abava mu masezerano n'abadakunda ababo n'intababarira,
32nubwo bamenye iteka ry'Imana yuko abakora ibisa bityo bakwiriye gupfa,uretse kubikoraubwabo gusa bashima n'abandi babikora.