1 Tes 10:1-21 BYSB2001 - Bible AI

1Bene Data, ibyoumutimawanjye wifuza n'ibyo nsabira Abisirayeli ku Mana, niukugirango bakizwe.

2Ndabahamya yuko bafite ishyaka ry'Imana ariko ritava mu bwenge,

3kuko ubwo bari batazi gukiranuka kw'Imana uko ari ko, bagerageje kwihangira gukiranuka kwaboubwabo, bituma basuzuguragukiranuka kw'Imana,

4kuko Kristo ari we amategeko asohoraho kandi ni weuheshauwizera wese gukiranuka.

5Mose yanditse ibyo gukiranuka guheshwa no gukomeza amategeko ati “Ugusohoza azabeshwaho na ko.”

6Ariko gukiranuka guheshwa no kwizera kuvugagutya kuti “Ntukībaze uti ‘Ni ndeuzazamuka ngo ajye mu ijuru?’”(Bisobanurwa ngo: kumanura Kristo).

7“Cyangwa uti ‘Ni ndeuzamanuka ikuzimu?’”(Bisobanurwa ngo: kuzamura Kristo amukuyemu bapfuye).

8Ahubwo kuvugakuti “Ijambo rirakwegereye, ndetse riri mu kanwa kawe no mu mutimawawe. Ni ryo jambo ryo kwizera, iryo tubabwiriza.”

9Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami,ukizera mu mutimawawe yuko Imana yamuzuyeuzakizwa,

10kukoumutimaari woumuntu yizeza akabarwaho gukiranuka, kandi akanwa akaba ari ko yatuza agakizwa.

11Kuko ibyanditswe bivuga biti “Umwizera wese ntazakorwa n'isoni.”

12Nta tandukaniro ry'Umuyudan'Umugiriki, kuko Umwami umwe ari Umwami wa bose, ni weubereye abamwambaza boseubutunzi,

13kukoumuntu weseuzambaza izina ry'Umwami azakizwa.

14Ariko se bamwambaza bate bataramwizera? Kandi bamwizera bate bataramwumva? Kandi bakumva bate ari nta wababwirije?

15Kandi bābwiriza bate batatumwe? Nk'uko byanditswe ngo “Mbegauburyo ibirenge by'abavugaubutumwa bwiza ari byiza cyane!”

16Icyakora abumviyeubutumwa bwiza si bose, kuko Yesaya yavuze ati “Mwami ni nde wizeyeubutumwa bwacu?”

17Dore kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n'ijambo rya Kristo.

18Ariko ndabaza nti “Ntibumvise?”Yee, rwose barumvise ndetse
“Ijwi ryabo ryasākaye mu isi yose,
Amagambo yabyo agera ku mpera y'isi.”

19Ariko ndabaza nti “Abisirayeli ntibabimenye?”Mose ni we wabanje kuvugaati
“Nzabateza ishyari ku batari ishyanga nyashyanga,
Nzabarakaza nkunze ishyanga ritagiraubwenge.”

20Kandi Yesaya ashira amanga cyane aravuga ati
“Nabonywe n'abatanshatse,
Neretswe abatambaririje.”

21Ariko ku Bisirayeli aravuga ati “Ubwoko butumva kandi butongana nabutegeraga amabokoumunsi ukīra.”