1 Tes 11:1-36 BYSB2001 - Bible AI

1Nuko ndabaza nti “Mbese Imana yaciyeubwoko bwayo?”Reka da! Kuko nanjye ndi Umwisirayeli wo mu rubyaro rwa Aburahamu, wo mu muryango wa Benyamini.

2Imana ntiyaciyeubwoko bwayo yamenye kera. Ntimuzi ibyo ibyanditswe bivuga kuri Eliya,uburyo yivovoteye Abisirayeli abarega ku Mana ati

3“Mwami, bishe abahanuzi bawe basenya n'ibicaniro byawe, nanjye nsigaye jyenyine kandi barashaka kunyica.”

4Mbese Imana yamushubijeiki? Yaramushubijeiti “Nisigarije abantu ibihumbi birindwi batarapfukamira Bāli.”

5Nuko rero uko ni ko bikimeze no muri iki gihe, hariho abantu bakeya basigaye batoranijwe ku bw'ubuntu.

6Ariko ubwo bibaye ku bw'ubuntu ntibikiri ku bw'imirimo, kuko bitabaye bityoubuntu ntibwaba ariubuntu.

7Nuko tuvugedute? Icyo Abisirayeli bashatse ntibakibonye, ahubwo abatoranijwe ni bo bakibonye abandi basigara binangiye imitima,

8nk'uko byanditswe ngo “Imana yabahayeumutimawo guhunikira, n'amaso atabona, n'amatwi atumva.”Uko ni ko bikimeze na bugingo n'ubu.

9Kandi Dawidi yaravuze ati
“Ameza yabo ababera nk'umutegon'ikigoyi,
N'igisitaza n'ingaruka mbi.

10Amaso yabo ahumwe be kureba,
Kandiugumye kubahetaumugongo iminsi yose.”

11Nuko ndabaza nti “Basitariye kugwa rwose?”Ntibikabeho! Ahubwo kugwa kwabo kwatumye agakiza kagera ku banyamahanga, kugirango bitere Abisirayeli ishyari.

12Ariko ubwo kugwa kwabo kwabereye abari mu isiubutunzi, kandi gutūba kwabo kukabera abanyamahangaubutunzi, nkanswe kugwira kwabo!

13Ariko ndababwira mwebwe abanyamahanga yuko nubahirizaumurimowanjye, kuko ndi intumwa ku banyamahanga

14kugirango ahari nteze ishyari bene wacu, mbone uko nkiza bamwe muri bo.

15Ubwo gucibwa kwabo guhesheje abari mu isi kwiyunga n'Imana, kugarurwa kwabo ntikuzabakuzuka?

16Ubwo ifu y'umuganura ari iyera, n'irobe na ryo ni ko riri, kandi ubwo igishyitsi ari icyera n'amashami na yo ni ko ari.

17Ariko niba amashami amwe yarahwanyuwe, nawe uriumunzenze wo ku gasozi,ukabawaratewe nk'ingurukirahagati y'amashami,ugasangira na yo amakakama y'igishyitsi cya elayo,

18ntukīrarire ngougayeayo mashami. Niba wirarirauyagaya,wibuke yuko atari igishyitsi kimeze kuri wowe, ahubwo ni woweumezeku gishyitsi.

19Ahari wavuga uti “Amashami yahwanyuriwekugirango nterweho.”

20Ni koko kutizera ni ko kwayahwanyuje, none nawe kwizera ni ko kuguteyeho. Ntukibon, ahubwoutinye,

21kuko ubwo Imana itababariye amashami ya kavukire, nawe ntizakubabarira.

22Nukourebekugiraneza kw'Imana kandi no kutabera kwayo. Ku baguye niukutabera, ariko kuri wowe niukugiraneza nugumamuri uko kugiraneza kwayo, kuko nutagira utyo naweuzahwanyurwa.

23Kandi ba bandi na bo nibatagundira kutizera kwabo, bazaterwa nk'ingurukirakuko Imana ishobora kubagaruraho.

24Ko wahwanyuwe ku giti cyavutse ariumunzenze,ugaterwa nk'ingurukirakuri elayo nzizautavutseho, nkanswe ba bandi bene yo, ntibazarushaho cyane guterwa muri elayo yabo?

25Bene Data kugirango mutabona uko mwirata ndashaka ko mumenya iby'iri banga: Abisirayeli bamwe banangiwe imitima ariko si bose, kugezaubwo abanyamahanga bazinjira mu Itorero bakagera ku mubareushyitse.

26Ni bwo Abisirayeli bose bazakizwa nk'uko byanditswe ngo
“Umukizaazava i Siyoni,
Azakura muri Yakobo kutubahaImana.”

27“Iryo ni ryo sezerano mbasezeranije,
Ubwo nzabakurahoibyaha.”

28Ku by'ubutumwa bwiza babaye abanzi b'Imana ku bwanyu, ariko ku byo gutoranywa n'Imana, bayifiteho igikundiro ku bwa ba sekuruza,

29kuko impano z'Imana no guhamagara kwayo bitavuguruzwa.

30Nk'uko mwebwe mwagomeraga Imana kera, ariko none mukabamubabariwe ku bw'ubugomebwabo,

31ni ko na bo bagomye ubu, kugirango imbabazi mwagiriwe zibaheshe na bo kubabarirwa ,

32kuko Imana yabumbiye hamwe abantu bose mu bugome, kugirango ibone uko ibabarira bose.

33Mbegauburyoubutunzi n'ubwenge n'ubumenyi by'Imana bitagira akagero! Imigambi yayo ntihishurika, n'inzira zayo ntizirondoreka.

34Ni nde wamenya ibyo Uwiteka atekereza cyangwa ngo abeumujyanama we?

35Ni nde wabanje kumuhango azamwīture?

36Kandi byose ari we bikomokaho akabibeshaho, akaba ari na we tubikesha! Icyubahiro kibe icye iteka ryose, Amen.