1 Tes 12:1-21 BYSB2001 - Bible AI

1Nuko bene Data, ndabinginga ku bw'imbabazi z'Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n'Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye.

2Kandi ntimwishushanye n'ab'iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugizeimitima mishya, kugirango mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.

3Ndababwiraumuntu wese muri mwe, mbwirijwe n'ubuntu nahawe, mwe kwifata uko mutari, ahubwo mutekereze mwitonze nk'uko Imana yagereyeumuntu wese kwizera.

4Nk'uko mu mubiriumwe dufiteingingo nyinshi, kandi ingingo zose zikaba zidafiteumurimoumwe,

5natwe ni ko turi kuko turi benshi, nyamara turiumubiriumwe muri Kristo,umuntu wese niurugingo rwa mugenzi we.

6Nuko kuko dufiteimpano zitandukanye nk'ukoubuntu twahawe buri, niba twarahaweubuhanuzi duhanure uko kwizera kwacu kungana,

7cyangwa niba twarahaweumurimowo kugabura iby'Imana tugireumwete wo kubigabura, cyangwauwigisha agireumwete wo kwigisha,

8cyangwauhuguraagireumwete wo guhugura. Ugiraubuntu abugireatikanyiza,utwara atwaraneumwete,ugiraimbabazi azigire anezerewe.

9Urukundo rwanyu rwe kugirauburyarya. Mwange ibibiurunukamuhorane n'ibyiza.

10Ku byo gukunda bene Data mukundane rwose, ku by'icyubahiroumuntu wese ashyire imbere mugenzi we,

11ku by'umwete ntimube ibyangwe, muhirimbane mu mitima mukorere Umwami wacu.

12Mwishime mufiteibyiringiro mwihanganira amakuba, mukomeze gusenga mushikamye,

13mugabanye abera uko bakennye, mushishikarire gucumbikira abashyitsi.

14Ababarenganya mubasabireumugisha, mubasabire ntimubavume.

15Mwishimane n'abishima, murirane n'abarira.

16Muhuzeimitima, ntimukararikire ibikomeye ahubwo mwemere kubanan'ibyoroheje. Ntimukiyite abanyabwenge.

17Ntimukītureumuntu inabi yabagiriye. Mwirinde kugirango ibyo mukorabibonekere abantu bose ko ari byiza.

18Niba bishoboka, mu rwanyu ruhande mubaneamahoro n'abantu bose.

19Bakundwa, ntimwihōranire ahubwo murekeImana ihōresheuburakari bwayo, kuko byanditswe ngo “Guhōra niukwanjye, ni jye uzītura, ni ko Uwiteka avuga.”

20Ahubwoumwanzi wawe nasonzaumugaburire, nagira inyotaumuheicyo anywa, kuko nugirautyouzabaumurunzeho amakara yaka ku mutwe.

21Ikibi cye kukunesha, ahubwounesheshe ikibi icyiza.