1Umuntu wese agandukireabatware bamutwara, kuko ari nta butware butavaku Mana, n'abatware bariho bashyizweho n'Imana.
2Ni cyo gitumaugandiraumutware aba yanze itegeko ry'Imana, kandi abaryanga bazatsindwa n'urubanza.
3Abatware si abo gutinywa n'abakora ibyiza, keretse abakora nabi. Mbeseushaka kudatinyaumutware? Kora neza na we azagushima,
4kuko ariumukoziw'Imanauguhesha ibyiza. Ariko nukoranabiutinye, kuko adatwarira inkotaubusa. Niumukoziw'Imana, uhōreshaumujinyaukoranabi.
5Ni cyo gitumaukwiriye kugandukautabiterwa no gutinyaumujinya gusa, ahubwoubyemejwe n'umutimauhana.
6Ni cyo gituma musora, kuko abatware ari abagaragu b'Imana bītangiye gukorauwo murimo.
7Mwishyure bose ibibakwiriye: abasoresha mubasorere, abahinisha mubahinire, abo gutinywa mubatinye n'abo kubahwa mububahe.
8Ntimukagireumwenda wose keretse gukundana, kukoukunda undi aba ashohoje amategeko,
9kuko ibi ngo “Ntugasambane, ntukice, ntukibe, ntukifuze”n'ayandi mategeko yose, bihuriramuri iri jambo ngo “Ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda.”
10Ufiteurukundo ntagirira mugenzi we nabi, ni cyo gitumaurukundo ari rwo rusohoza amategeko.
11Nuko mujye mugenza mutyo, kuko muzi yuko igihe cyo gukanguka gisohoye rwose. Dore agakiza kacu karatwegereye kurutaigihe twizereye.
12Ijoro rirakuze burenda gucya. Nuko twiyambure imirimo y'umwijima, twambare intwaro z'umucyo.
13Tugendane ingeso nziza nk'abagenda mu mucyo, tutagira ibiganiro bibi, tudasinda, tudasambana, tudakora iby'isoni nke, tudatongana kandi tutagira ishyari.
14Ahubwo mwambare Umwami Yesu Kristo, kandi ntimuheurwaho imibiri yanyu ngo ibone uko ikora ibyo yifuza.