1 Tes 14:1-23 BYSB2001 - Bible AI

1Udakomeye mu byo yizera mumwakire, mwe kumugisha impaka z'ibyo ashidikanyaho.

2Umuntu umwe yizera ko ashobora kurya byose, arikoudakomeye arya imboga nsa.

3Urya byose ye guhinyurautabirya, kandiutabirya ye guciraubiryaurubanza kuko Imana yamwemeye.

4Uri nde woweuciraumugaragu w'abandiurubanza, kandi imbere ya Shebuja ari ho ahagarara cyangwa akaba ari ho agwa? Ariko azahagarara kuko Imana ari yo ibasha kumuhagarika.

5Umuntu umwe yubahaumunsi umwe kuwurutisha iyindi, naho undi akubahaiminsi yose akayihwanya. Umuntu wese namenye adashidikanya mu mutimawe.

6Urobanuraumunsi awurobanura ku bw'Umwami wacu, urya arya ku bw'Umwami kuko ashima Imana, kandiutarya yanga kurya ku bw'Umwami na we agashima Imana.

7Nta muntu muri tweurihoku bwe cyangwa upfa ku bwe.

8Niba turihoturihoku bw'Umwami, kandi niba dupfa dupfa ku bw'Umwami. Nuko rero niba turihocyangwa niba dupfa, turi ab'Umwami

9kuko icyatumye Kristo apfa akazuka, ariukugirango abe Umwami w'abapfuye n'abazima.

10Ariko ni iki gitumauciramwene Sourubanza? Kandi nawe ni iki gitumauhinyura mwene So? Twese tuzahagarara imbere y'intebe y'imanza y'Imana,

11kuko byanditswe ngo
“Uwiteka aravuga ati ‘Ndirahiye,
Amavi yose azampfukamira,
Kandi indimi zose zizavuga ishimwe ry'Imana.’”

12Nuko reroumuntu wese muri twe azimurikira ibyo yakoze imbere y'Imana.

13Uhereye none twe gucirirana imanza mu mitima, ahubwo tugambirire iki: koumuntu adashyira igisitaza cyangwa ikigusha imbere ya mwene Se.

14Ndabizi kandi nemejwe rwose n'Umwami Yesu, yuko ari nta gihumanyaubwacyo, keretseutekereza ko ikintu gihumanya ni we gihumanya.

15Niba mwene So aterwa agahinda n'ibyo urya, ntubaukigendera mu rukundo. Uwo Kristo yapfiriye ntukamurimbuze ibyokurya byawe.

16Icyiza cyawe cye gusebywa,

17kukoubwami bw'Imana atariukurya no kunywa, ahubwo ari ubwo gukiranuka n'amahoro no kwishimira mu Mwuka Wera.

18Ukorera Kristo atyo aba anezeza Imana kandi ashimwa n'abantu.

19Nuko rero dukurikize ibihesha amahoro n'ibyo gukomezanya.

20Ntimugasenyeumurimow'Imana ku bw'ibyokurya. Byose ntibihumanya, ariko urya ibisitaza abandi azabona ishyano.

21Ibyiza niukutarya inyama cyangwa kutanywa vino, cyangwa kudakora ikindi cyose cyasitaza mwene So, kikamugusha cyangwa kikamuca intege.

22Mbeseufitekwizera? Nibaugufiteukwigumanire mu mutimawawe imbere y'Imana. Hahirwauticira ho iteka ku byo yemeye.

23Ariko urya ashidikanya wese aba aciriwe ho iteka kuko atabiryanye kwizera, kandi igikorwa cyose kidakoranywe kwizera kiba ari icyaha.