1 Tes 16:1-27 BYSB2001 - Bible AI

1Mbashimiye Foyibe mushiki wacu ari we mudiyakonikazi w'Itorero ry'i Kenkireya,

2ngo mumwakire ku bw'Umwami wacu nk'uko bikwiriye abera, kandi mumufashe mu byo azabashakaho byose, kuko na we yafashije benshi barimo jye.

3Muntahirize Purisikila na Akwila, bakoranye nanjye muri Kristo Yesu,

4kandi bemeye gutanga imitwe yabo gucibwa kugirango bankize. Si jye jyenyineubashima, ahubwo n'amatorero yo mu banyamahanga yose arabashima.

5Muntahirize Itorero ryo mu rugo rwabo, muntahirize na Epayineto uwo nkunda, ari we muganura w'abo muri Asiya bahindukiriye Kristo.

6Muntahirize Mariya wabakoreye cyane.

7Muntahirize na Andironiko na Yuniyadusangiyeubwoko, bari babohanywe nanjye ari ibirangirire mu ntumwa. Ni bo bambanjirije muri Kristo.

8Muntahirize Ampuliyato uwo nkunda mu Mwami wacu.

9Muntahirize Urubanoukorana natwe muri Kristo, na Sitaku uwo nkunda.

10Muntahirize Apele wemewe muri Kristo. Muntahirize abo mu bo kwa Arisitobulo.

11Muntahirize Herodiyoni dusangiyeubwoko. Muntahirize abo mu bo kwa Narukisobari mu Mwami wacu.

12Muntahirize Tirufayina na Tirufosabakorera mu Mwami wacu. Muntahirize Perusiukundwa, wakoreye mu Mwami cyane.

13Muntahirize Rufo watoranijwe mu Mwami, na nyina ni nka mama.

14Muntahirize Asunkirito na Fulegoni, na Herume na Patiroba, na Heruma na bene Data bari hamwe na bo.

15Muntahirize Filologo na Yuliya, na Neru na mushiki we, na Olumpa n'abera bose bari hamwe nabo.

16Muramukanishe guhoberana kwera. Amatorero ya Kristo yose arabatashya.

17Ariko bene Data, ndabinginga ngo mwirinde abazana ibyo gutandukanya n'ibigusha binyuranan'ibyo mwize, mubazibukire

18kuko abameze batyo atari imbata z'Umwami wacu Kristo, ahubwo ari iz'inda zabo, kandi imitima y'abatagirauburiganya bayohesha amagambo meza n'ibyo kubanezeza.

19Igitumye mbabwira ibyo ni uko kumvira Imana kwanyu kwamamaye mu bantu bose. Ni cyo gitumye mbīshimira, ariko ndashaka ko muba abanyabwenge mu byiza mukabaabaswa mu bibi.

20Imana nyir'amahoro izamenaguriraSatani munsi y'ibirenge byanyu bidatinze.
Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo bubanenamwe.

21Timoteyo dukorana arabatashyanya na Lukiyosi, na Yasoni na Sosipatiro dusangiyeubwoko.

22Nanjye Terutiyowanditse uru rwandiko mu Mwami wacu, ndabatashya.

23Gayo arabatashya,uncumbikiye kandi agacumbikira abo mu Itorero bose. Erasitoubikaimpiya z'umusorow'ab'uyu mudugudu, na Kwaruto mwene Data barabatashya.
[

24Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo bubanenamwe mwese, Amen.]

25Imana ibasha kubakomereshaubutumwa bwiza no kubwiriza ko ibya Yesu Kristo nababwirije bihuza n'ibanga ryahishweuhereye kera kose,

26ariko noneho rikaba rihishuwe ku bw'itegeko ry'Imana ihoraho, kugirango ibyanditswe n'abahanuzi bimenyeshwe n'abanyamahanga, bibayobore inzira yo kumvira no kwizera.

27Icyubahiro kibe icy'Imana ifiteubwenge yonyine iteka ryose, ku bwa Yesu Kristo, Amen.