1Ni cyo gitumautagira icyo kwireguza, wa muntu weuciraabandiurubanza. Ubwouciraundiurubanza uba witsindishirije, kuko woweumuciraurubanzaukorabimwe n'ibyo akora.
2Ariko tuzi yuko iteka Imana izacira ku bakora bene ibyo ari iry'ukuri.
3Wowe muntuuciraurubanza abakora bene ibyo naweukabikora, mbese wibwira yukouzakira iteka ry'Imana,
4kandiusuzuguraubutunzi bwo kugiraneza kwayo, n'ubw'imbabazi zayo n'ubwo kwihangana kwayo? Ntuzi yuko kugiraneza kw'Imana ari ko kukurehereza kwihana?
5Ariko kukoufiteumutimaunangiweutihana, wirindirijeumujinyauzabaku munsi w'uburakari, ubwo amateka y'ukuriy'Imana azahishurwa,
6kuko Imana izīturaumuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze.
7Abashakaubwiza n'icyubahiro no kudapfa babishakisha gukoraibyiza badacogora, izabīturaubugingo buhoraho.
8Ariko abafite imitima ikunda kwirema ibice ntibumvire iby'ukuriahubwo bakumvira gukiranirwa, izabīturaumujinya n'uburakari
9n'amakuba n'ibyago. Ni byo izatezaumuntu weseukoraibyaha,uhereye ku Muyudaukageza ku Mugiriki.
10Arikoubwiza n'icyubahiro n'amahoro, ni byo izīturaumuntu weseukoraibyiza,uhereye ku Muyudaukageza ku Mugiriki,
11kuko Imana itarobanura abantu ku butoni.
12Abakoze ibyaha bose batazi amategeko bazarimbuka badahowe amategeko, kandi abakoze ibyaha bose bazi amategeko bazacirwa ho iteka ry'amategeko,
13kuko abumva gusa amategeko atari bo bakiranuka ku Mana, ahubwo abayumvira ni bo bazatsindishirizwa na yo.
14Abapagani badafite amategeko y'Imana, iyo bakoze iby'amategeko ku bwabo baba bihīndukiyeamategeko nubwo batayafite,
15bakagaragaza koumurimoutegetswe n'amategeko wanditswe mu mitima yabo,ugahamywa n'imitima ihana ibabwiriza, igafatanya n'ibitekerezo byabo kubarega cyangwa se kubaregura.
16Kandi ni na byo Imana izatanga houmugaboku munsi izacirira abantu ho iteka muri Yesu Kristo ku byahishwe byabo, nk'ukoubutumwa bwiza nahawe buri.
17Ubwo witwa Umuyudaukiringira amategeko, ukīrāta Imana
18ukamenya ibyo ishaka,ukarobanura iby'ingenzi kuko wigishijwe iby'amategeko,
19ukīzigira yuko uriumurandasi w'impumyi n'umucyo w'abari mu mwijima,
20n'umubwiriza w'abanyabwenge buke n'umwigisha w'abana, kuko mu mategekoufiteicyitegererezo cy'ukurin'ubwenge kibonerwa muri yo.
21Mbese wigisha abandi, ntiwiyigisha? Kouhanakwiba, naweukiba?
22Kouvugango “Ntugasambane”, naweusambana? Ko wanga ibishushanyo bisengwa, naweukanduzaurusengero?
23Ko wīrāta amategeko, naweugayishisha Imana kuyacumura?
24Izina ry'Imana ritukwa mu bapagani ku bwanyu, nk'uko byanditswe.
25Ni koko gukebwa kugiraicyo kumara, iyo witondeye amategeko: ariko nucumuraamategeko, gukebwa kwawe kuba guhindutse kudakebwa.
26Mbeseutakebwe niyitondera ibyategetswe n'amategeko, kudakebwa kwe ntikuzamuhanirizwa no gukebwa?
27Kandiutakebweumubiriniyitondera amategeko, ntazagutsindisha woweucumuraamategeko kandi warakebwe ku mubiri?
28Kukougaragara ko ari Umuyudaatari we Muyudanyakuri, kandi gukebwa kugaragara ko ku mubiri, atari ko gukebwa nyakuri.
29Ahubwo Umuyudawo mu mutimani we Muyuda, kandi gukebwa ko mu mutiman'umwuka kutariuk'umubiri, ni ko gukebwa nyakuri. Umeze atyo ntashimwa n'abantu, ahubwo ashimwa n'Imana.