1Nuko Abayuda barusha abandi iki? Cyangwa se gukebwa kumazeiki?
2Abayuda babarusha mu buryo bwose. Irya mbere ni uko babikijwe ibyavuzwe n'Imana.
3Mbese ye, niba bamwe muri bo batizeye, kutizera kwabo kwahinduraubusagukiranuka kw'Imana?
4Ntibishoboka! Ahubwo Imana iboneke ko ari inyangamugayo, nubwoumuntu wese yabaumubeshyi nk'uko byanditswe ngo
“Mu magambo yaweuboneke koukiranuka,
Kugirangoutsinde nucirwaurubanza.”
5Ariko se niba gukiranirwa kwacu guhamya gukiranuka kw'Imana tuvugeiki? Mbese Imana irakiranirwa kuko ihanishaumujinya? (Ibyo mbivuze nk'umuntu.)
6Ntibishoboka! Iyo biba bityo Imana yazacira ite abari mu isi ho iteka?
7Niba ibinyoma byanjye bitumaukurikw'Imana kurushaho kumenyekana bikayihesha icyubahiro, ni iki gituma nanjye ncirwaurubanza nk'umunyabyaha?
8Kandi ni iki kitubuzagukorera ibibi kugirango ibyiza bibeho? (Nk'uko batubeshyera kandi bamwe bagahamya yuko ari ko twigisha). Abagira batyo bazatsindwa n'urubanza rubakwiriye.
9Nuko tuvugeiki? Mbese turabaruta? Oya da, habe na gato! Kuko tumazeguhamya Abayuda n'Abagiriki yuko bose batwarwa n'ibyaha
10nk'uko byanditswe ngo
“Nta wukiranuka n'umwe,
11Nta wumenya, nta wushaka Imana.
12Bose barayobye, bose bahindutse ibigwari,
Nta wukoraibyiza n'umwe.”
13“Umuhogowabo ni imva irangaye,
Bariganishije indimi zabo.”
“Ubusagwe bw'incira buri mu minwa yabo.”
14“Akanwa kabo kuzuyeibitutsi n'amagambo abishye.”
15“Ibirenge byabo byihutirakuvusha amaraso,
16Kurimbuka n'umubabaro biri mu nzira zabo,
17Inzira y'amahoro ntibarakayimenya.”
18“Kūbaha Imana ntikuri imbere yabo.”
19Tuzi yuko ibyo amategeko avuga byose abibwira abatwarwa na yo, kugirango akanwa kose kazibwe, kandi abari mu isi bose batsindirwe n'urubanza imbere y'Imana,
20kuko imbere yayo ari nta muntuuzatsindishirizwa n'imirimo itegetswe n'amategeko, kuko amategeko ari yo amenyekanisha icyaha.
21Ariko noneho hariho gukiranuka kw'Imana kwahishuwe kudaheshwa n'amategeko, nubwo amategeko n'ibyahanuwe ari byo biguhamya,
22ni ko gukiranuka kw'Imana abizeye bose baheshwa no kwizera Yesu Kristo ari nta tandukaniro,
23kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikīraubwiza bw'Imana,
24ahubwo batsindishirizwa n'ubuntu bwayo ibibahereyeubusa, ku bwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo.
25Ni we Imana yashyizeho kuba impongano y'uwizera amaraso ye, kugirango yerekane gukiranuka kwayo kwayiteye kwirengagiza ibyaha byakozwe mbere y'icyo gihe, ubwo Imana yabyihanganiraga,
26kandi yabikoreye kugirango no muri iki gihe yerekane gukiranuka kwayo, ngo ibe Ikiranuka kandi Itsindishirizauwizeye Yesu.
27None se twakwīrāta iki? Nta cyo. Ni ayahe mategeko yabitubujije? Ni ay'imirimo? Reka da! Ahubwo twabibujijwe n'amategeko yo kwizera,
28kuko duhamije yukoumuntu atsindishirizwa no kwizera, atari imirimo itegetswe n'amategeko.
29Mbese Imana ni iy'Abayuda bonyine? Si iy'abanyamahanga na bo? Yee, ni iy'abanyamahanga na bo,
30kandi ubwo Imana ari imwe izatsindishiriza abakebwe ku bwo kwizera, n'abatakebwe na bo izabatsindishiriza ku bwo kwizera.
31Mbese none duhinduzeubusaamategeko kwizera? Ntibikabeho! Ahubwo turayakomeza.