1Niba ari uko biri, twavuga iki kuri Aburahamu sogokuruzaku mubiri?
2Iyaba Aburahamu yaratsindishirijwe n'imirimo aba afite icyo yīrāta, ariko si imbere y'Imana.
3Mbese ibyanditswe bimuvugaiki? Ntibivuga ngo “Aburahamu yizeye Imana, bikamuhwanirizwa no gukiranuka”?
4Nyamaraukoraibihembo bye ntibimuhwanira no guherwaubuntu, ahubwo abyitaubwishyu.
5Ariko reroudakora ahubwo akizera Utsindishiriza abanyabyaha, kwizera kwe kumuhwanirizwa no gukiranuka,
6nk'uko Dawidi na we yeruye amahirwe y'umuntu, uwo Imana ibaraho gukiranuka atabiheshejwe n'imirimo ati
7“Hahirwa abababarirwa ibicumurobyabo,
Kandi ibyaha byabo bigatwikirwa.
8Hahirwaumuntu Uwiteka atazabaraho icyaha.”
9Mbese ayo mahirwe yasezeranijwe abakebwe bonyine, cyangwa n'abatakebwe na bo? Ko tuvugatuti “Kwizera kwa Aburahamu kwamuhwanirijwe no gukiranuka”?
10Kwamuhwanirijwe ryari? Ni ubwo yari yarakebwe, cyangwa ni ubwo yari atarakebwa? Si ubwo yari amaze gukebwa, ahubwo yari atarakebwa.
11Bukeyeahabwa ikimenyetso cyo gukebwa, kuba ikimenyetso cyo gukiranuka kwavuye kuri kwa kwizera yari afite atarakebw, a kugirango abe sekuruzaw'abizera bose, nubwo baba batakebwe ngo na bo babone kubarwaho gukiranuka,
12na we abone kuba sekuruzaw'abakebwe. Nyamara si abakebwe gusa, ahubwo ni abagera ikirenge mu cya sogokuruzaAburahamu ku bw'uko kwizera yari afite atarakebwa,
13kuko amategeko atari yo yahesheje Aburahamu cyangwaurubyaro rwe isezerano ry'uko azaragwa isi yose, ahubwo yariheshejwe no gukiranuka kuva ku kwizera.
14Abiringira amategeko iyaba ari bo baragwa, kwizera kuba guhindutseubusan'iryo sezerano na ryo rikaba ripfuye,
15kuko icyo amategeko azana ariumujinya, ariko aho amategeko atari nta gicumurokihaba.
16Ni cyo gituma byose biheshwa no kwizera ngo bibe iby'ubuntu, iryo sezerano ribone uko rikomerezwaurubyaro rwose. Nyamara si urw'abakomeza amategeko gusa, ahubwo ni urw'abafite kwizera kwa Aburahamu ari we sogokuruzawa twese,
17(nk'uko byanditswe ngo “Nkugizesekuruzaw'amahanga menshi”) imbere y'Iyo yizeye, ari yo Mana izura abapfuye, ikīta ibitariho nk'aho ari ibiriho.
18Aburahamu uwo yizeraga yiringiye ibitākwiringirwa, ngo abe sekuruzaw'amahanga menshi nk'uko byavuzwe ngo “Urubyaro rwawe ni ko ruzangana.”
19Kandi nubwo abonyeumubiriweumazegusa n'upfuye kuko yari amaze imyaka nk'ijana avutse, akabona na Sara yaracuze, kwizera kwe ntikuragacogora,
20ahubwo abonye isezerano ry'Imana ntiyashidikanishwa no kutizera, ahubwo akomezwa cyane no kwizera ahimbaza Imana,
21amenya neza yuko ibyo yasezeranije ibasha no kubisohoza.
22Ni cyo cyatumye bimuhwanirizwa no gukiranuka.
23Icyakora ntibyanditswe ku bwe yuko byamuhwanirijwe no gukiranuka,
24ahubwo no ku bwacu abazabiheshwa n'uko twizeye Iyazuye Yesu Umwami wacu,
25watangiwe ibicumurobyacu akazurirwa kugirango dutsindishirizwe.