1Nuko rero ubwo twatsindishirijwe no kwizera, dufiteamahoro ku Mana ku bw'Umwami wacu Yesu Kristo,
2wadushyikirije ubu buntu dushikamyemo ku bwo kwizera,ngo tuboneuko twishimira ibyiringiro byo kuzabonaubwiza bw'Imana.
3Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira no mu makuba yacu, kuko tuzi yuko amakuba atera kwihangana,
4kandi kwihangana kugatera kunesha ibitugerageza, uko kunesha kugatera ibyiringiro.
5Bene ibyo byiringiro ntibikoza isoni, kukourukundo rw'Imana rwasābye mu mitima yacu ku bw'Umwuka Wera twahawe.
6Tukiriabanyantegenke, mu gihe gikwiriye Kristo yapfiriye abanyabyaha.
7Birakomeye kugirangoumuntu apfireumukiranutsi,nkansweumunyabyaha. Icyakora ahari byashoboka koumuntu yatinyuka gupfiraumunyangeso nziza,
8ariko Imana yerekanyeurukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiriabanyabyaha.
9Nkanswe none ubwo tumazegutsindishirizwa n'amaraso ye, ntituzarushaho gukizwaumujinya w'Imana na we?
10Ubwo twunzwen'Imana ku bw'urupfu rw'Umwana wayo wadupfiriye tukiriabanzi bayo, none ubwo tumazekūngwa na yo, ntituzarushaho gukizwa ku bw'ubugingo bwe?
11Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira Imana ku bw'Umwami wacu Yesu Kristoukiduhesha kuzurana yo na bugingo n'ubu.
12Kuko bimeze bityo, nk'uko ibyaha byazanywe mu isi n'umuntu umwe,urupfu rukazanwa n'ibyaha, ni kourupfu rugeraku bantu bose kuko bose bakoze ibyaha.
13Amategeko ataratangwa icyaha cyahozeho mu isi, ariko ntawe kibarwaho amategeko adahari.
14Icyakorauhereye kuri Adamuukageza kuri Mose,urupfu rwatwaraga ndetse n'abatakoze ibyaha bihwanye n'igicumurocya Adamu, wasūragauwajyaga kuzaza.
15Ariko impano y'ubuntu bw'Imana ntigira ihuriron'icyo gicumuro, kuko ubwo igicumurocy'umwe cyateje abantu benshiurupfu, ni koubuntu bw'Imana n'impano y'ubuntu bw'umuntu umwe ari we Yesu Kristo, byarushijeho gusagakuri benshi.
16Iherezo ry'ubwo buntu ntirigira isano n'iry'icyaha cy'uwo muntu umwe, kuko iherezo ry'icyo cyaha ryari iryo gucirwa ho iteka, naho iherezo ry'iyo mpano y'ubuntu yatanzwe ku bw'ibicumurobyinshi n'ugutsindishirizwa,
17kuko ubwo igicumurocy'umwe cyateye kourupfu rwimikwa n'umwe, ni na ko abahaweubuntu busesekaye n'impano yo gukiranuka bazarushaho kwimikanwaubugingo n'umwe ari we Yesu Kristo.
18Nuko rero, ubwo igicumurocy'umuntu umwe cyateye ko abantu bose bacirwa ho iteka, ni na ko icyo gukiranuka cyakozwe n'umuntu umwe cyahesheje abantu bose gutsindishirizwa, bagahabwaubugingo.
19Kandi nk'uko kutumvira Imana k'umuntu umwe kwateye ko abenshi baba abanyabyaha, ni ko no kuyumvira k'umwe kuzatera ko abenshi baba abakiranutsi.
20Ariko amategeko yaziye hanyuma kugirango ibyaha bigwire, nyamara aho ibyaha byagwiriye ni ho n'ubuntu bwarushijeho gusaga,
21kugirango nk'uko ibyaha byimitswe n'urupfu, abe ari na ko n'ubuntu bwimikwa no gukiranuka, buduheshaubugingo buhoraho ku bwa Yesu Kristo Umwami wacu.