1 Tes 6:1-23 BYSB2001 - Bible AI

1Nuko tuvugeiki? Tugumye gukoraibyaha ngoubuntu busage?

2Ntibikabeho! Mbese twebwe abapfuye ku byaha, twakomeza kuramira muri byo dute?

3Ntimuzi yuko twese ababatirijwe muri Yesu Kristo, twabatirijwe no mu rupfu rwe?

4Nuko rero, ku bw'umubatizo twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugirango nk'uko Kristo yazuwe n'ubwiza bwa Data wa twese, abe ari na ko natwe tugendera mu bugingo bushya.

5Ubwo twateranijwe na we gusangiraurupfu nk'urwe, ni ko tuzabaduteranijwe na we gusangira kuzukank'ukwe.

6Kandi tumenye iki, yukoumuntu wacu wa kera yabambanywe na we, kugirangoumubiriw'ibyahaukurweho, twe kugumya kuba imbata z'ibyaha,

7kukouwapfuye aba atsindishirijwe ibyaha.

8Ariko niba twarapfanye na Kristo twizera yuko tuzabanaho na we,

9kuko tuzi yuko Kristo amaze kuzukaatagipfa,urupfu rukabarutakimufitehourutabi.

10Urwo rupfu yapfuye yarupfuye rimwe risa ku bw'ibyaha, ariko ubwo ariho, ariho ku bw'Imana.

11Abe ari ko namwe mwiyumvamo ko mwapfuye ku byaha, mukabamurihoku Mana muri Kristo Yesu.

12Noneho ntimukīmike ibyaha mu mibiri yanyu izapfa, ngo mwumvire ibyo irarikira.

13Kandi ntimuhe ibyaha ingingo zanyu kuba intwaro zo gukiranirwa, ahubwo mwitange mwihe Imana nk'abazuke, n'ingingo zanyu muziheImana kuba intwaro zo gukiranuka.

14Ibyaha ntibikabategeke kuko mudatwarwa n'amategeko, ahubwo mutwarwa n'ubuntu.

15Nuko tugiredute? Mbese dukoreibyaha kuko tudatwarwa n'amategeko, ahubwo dutwarwa n'ubuntu? Ntibikabeho!

16Ntimuzi yuko uwo mwihaye kuba imbata zo kumwumvira, muri imbata z'uwo mwumvira uwo, imbata z'ibyaha bizanaurupfu, cyangwa izo kumvira Imana kuzanagukiranuka?

17Ariko Imana ishimwe kuko nubwo mwari imbata z'ibyaha, mwumviye ibyo mwigishijwe mubikuye ku mutima,

18maze mubātuwe ku byaha, muhinduka imbata zo gukiranuka.

19Ibyo mbivuze nk'umuntu ku bw'intege nke z'imibiri yanyu, kuko nk'uko mwahaga ibiteye isoni n'ubugomeingingo zanyu kuba imbata zabyo bigatuma muba abagome, abe ari ko na none muha gukiranuka ingingo zanyu kuba imbata zako kugirango mwezwe.

20Ubwo mwari mukiriimbata z'ibyaha ntimwatwarwaga no gukiranuka.

21Mbese icyo gihe mweraga mbuto ki zitari ibibakoza isoni ubu, amaherezo yabyo akaba ariurupfu?

22Ariko noneho ubwo mwabātuwe ku byaha mukabaimbata z'Imana, mwifitiye imbuto zanyu ari zo kwezwa kandi amaherezo yanyu niubugingo buhoraho,

23kuko ibihembo by'ibyaha ariurupfu, ariko impano y'Imana niubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>