1Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho,
2kuko itegeko ry'Umwuka w'ubugingo bwo muri Kristo Yesu ryambātuyeububatabw'itegeko ry'ibyaha n'urupfu,
3kuko ibyo amategeko yananiwe gukoraku bw'intege nke za kamere yacu, Imana yabishohoje ubwo yatumagaUmwana wayo afite ishusho ya kamere y'ibyaha kuba igitambo cy'ibyaha, icira ibyaha bya kamere ho iteka,
4kugirango gukiranuka kw'amategeko gusohozwe muri twe, abadakurikiza ibya kamere y'umubiri, ahubwo bakurikiza iby'Umwuka.
5Abakurikiza ibya kamere y'umubiribita ku by'umubiri, naho abakurikiza iby'Umwuka bakita ku by'Umwuka.
6Umutimawa kamereuteraurupfu, arikoumutimaw'Umwukauzanaubugingo n'amahoro,
7kukoumutimawa kamere ariumwanzi w'Imana, kukoutumvira amategeko y'Imana, ndetse ntushobora kuyumvira.
8Erega burya abari mu butware bwa kamere ntibashobora kunezeza Imana!
9Ariko mwebwe ntimuri aba kamere, ahubwo muri ab'Umwuka niba Umwuka w'Imana aba muri mwe. Arikoumuntu weseutagira Umwuka wa Kristo ntaba ari uwe.
10Niba Kristo aba muri mwe, nubwoumubiriubaupfuyeuzizeibyaha,umwuka uba uri muzimaku bwo gukiranuka.
11Ariko niba Umwuka w'Iyazuye Yesu aba muri mwe, Iyazuye Kristo Yesu izazura n'imibiri yanyu ipfa ku bw'Umwuka wayo uba muri mwe.
12Nuko rero bene Data, turi mu mwenda ariko si uwa kamere y'imibiri yacu ngo dukurikize ibyayo,
13kuko niba mukurikiza ibya kamere y'umubirimuzapfa, ariko nimwicisha Umwuka ingeso za kamere muzarama.
14Abayoborwa n'Umwuka w'Imana bose ni bo bana b'Imana,
15kuko mutahaweumwuka w'ububataubasubizamu bwoba, ahubwo mwahaweumwukaubahindura abana b'Imana,udutakisha uti “Aba, Data!”
16Umwuka w'Imana ubwe ahamanya n'umwuka wacu yuko turi abana b'Imana,
17kandi ubwo turi abana bayo turi n'abaragwa, ndetse turi abaragwa b'Imana, turi abaraganwana Kristo niba tubabarana na we ngo duhānweubwiza na we.
18Mbonye yuko imibabaro y'iki gihe idakwiriye kugereranywa n'ubwiza tuzahishurirwa,
19kuko ndetse n'ibyaremwe byose bitegerezanya amatsiko guhishurwa kw'abana b'Imana,
20kuko ibyaremwe byashyizwe mu bubatabw'ibitagiraumumaro. Icyakora si ku bw'ubushake bwabyo ahubwo ni ku bw'ubushake bw'Uwabubishyizemo,
21yiringira yuko na byo bizabāturwa kuri ubwo bubatabwo kubora, bikinjira mu mudendezo w'ubwiza bw'abana b'Imana.
22Tuzi yuko ibyaremwe byose binihira hamwe bikaramukirwa hamwe kugezaubu,
23ariko si byo bisa, ahubwo natwe abafiteumuganura w'Umwuka, natwe tunihira mu mitima yacu dutegereza guhindurwa abana b'Imana, ari ko gucungurwa kw'imibiri yacu,
24kuko twakijijwe dufiteibyiringiro. Ariko rero ibyoumuntu yiringira iyo byabonetse, ntibiba bikiri ibyiringiro. Ni nde se wakwiringira kuzabona icyo amaze kubona?
25Nyamara twebwe ubwo twiringira ibyo tutabonye, tubitegereza twihangana.
26Uko ni ko n'Umwuka adufasha mu ntege nke zacu kuko tutaziuko dukwiriye gusenga, ariko Umwuka ubwe ni weudusabira aniha iminiho itavugwa,
27kandi Irondora imitima izi ibyo Umwuka atekereza, kuko Umwuka asabira abera nk'uko Imana ishaka.
28Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk'uko yabigambiriye,
29kuko abo yamenye kera yabatoranirije kera gushushanywa n'ishusho y'Umwana wayo, kugirango abe imfura muri bene se benshi.
30Abo yatoranije kera yarabahamagaye, kandi abo yahamagaye yarabatsindishirije, n'abo yatsindishirije yabahayeubwiza.
31None ubwo bimeze bityo tuvugeiki? Ubwo Imana iri mu ruhande rwacuumubisha wacu ni nde?
32Mbese ubwo itimanye Umwana wayo ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhanan'ibindi byose?
33Ni ndeuzarega intore z'Imana? Ni Imana kandi ari yo izitsindishiriza?
34Ni ndeuzazicira ho iteka? Ni Kristo Yesu kandi ari we wazipfiriye, ndetse akaba yarazutse ari iburyo bw'Imana adusabira?
35Ni nde wadutandukanya n'urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ni ibyago, cyangwa niukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwa niukwambaraubusa, cyangwa niukubamu kaga, cyangwa ni inkota?
36Nk'uko byanditswe ngo
“Turicwaumunsi ukīra bakuduhōra,
Twahwanijwe n'intama z'imbagwa.”
37Oya, ahubwo muri ibyo byose turushishwaho kunesha n'uwadukunze,
38kuko menye neza yuko naho rwabaurupfu cyangwaubugingo, cyangwa abamarayika cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaba, cyangwa abafiteubushobozi,
39cyangwauburebure bw'igihagararo, cyangwauburebure bw'ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n'urukundo rw'Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu.