1 Tes 9:1-33 BYSB2001 - Bible AI

1Ndavugaukurimuri Kristo simbeshya, kukoumutimawanjyeuhamanya nanjye mu Mwuka Wera,

2yuko mfite agahinda kenshi n'umubabaroudatuza mu mutimawanjye.

3Ndetse nakwiyifurizakuvumwa no gutandukanywa na Kristo ku bwa bene wacu, ari bo b'umuryango wanjye ku mubiri

4kuko ari Abisirayeli,umugabane waboukabauwo guhinduka abana b'Imana no guhabwa icyubahiro, n'amasezerano n'amategeko, n'imihango yo gukorera Imana.

5Ni bo bakomotse kuri ba sogokuruzandetse ni bo Kristo yakomotseho ku mubiri, ni weutegeka byose, ni na we Mana ishimwa iteka ryose, Amen.

6Icyakora siukugirango ijambo ry'Imana ryahindutseubusa, kuko abakomotse kuri Isirayeli atari bo Bisirayeli bose,

7kandi kuko ariurubyaro rwa Aburahamu si cyo kibagira abana be bose, ahubwoyabwiwe ngo “Kuri Isaka ni hourubyaro rwawe ruzakwitirirwa.”

8Ibyo niukuvugayuko abana b'umubiriatari bo bana b'Imana, ahubwo abana b'isezerano ni bo bemerwa ko ariurubyaro rwayo,

9kuko ijambo ry'isezerano ryari iri ngo “Mu mwakautahamagingo aya nzaza, Sara abyareumuhungu.”

10Kandi si ibyo gusa, ahubwo na Rebeka ubwo yari afite inda atwitswe n'umwe, ari we Isaka sogokuruza,

11na we yabwiwe ngo “Umukuruazabaumugaragu w'umuto”nk'uko byanditswe ngo “Yakobo naramukunze, naho Esawu naramwanze”, kandi yabibwiwe abana bataravuka kandi batarakora icyiza cyangwa ikibi, ngo ibyo Imana yagambiriye itoranya bibeho bitavuye ku mirimo, ahubwo bivuye kuri Iyo ihamagara.

14Nuko tuvugeiki? Imana irakiranirwa? Ntibikabeho

15kuko yabwiye Mose iti “Nzababarira uwo nzababarira, kandi nzagirira impuhwe uwo nzagirira impuhwe.”

16Ni cyo gituma bitaba ku bushake bw'umuntu cyangwa ku mwete abigirira, ahubwo biva ku Mana ibabarira.

17Ibyanditswe byabwiye Farawo biti “Icyatumye nkwimika niukugirango nkwerekanireho imbaraga zanjye, kandi ngo izina ryanjye ryamamazwe hose mu isi yose.”

18Nuko ibabarira uwo ishaka, kandi inangiraumutimaw'uwo ishaka.

19None wambaza uti “None se ni iki gituma ikomeza kugayaumuntu? Ni nde wagandira ibyo ishaka?”

20Ariko wa muntu we, uri ndeugisha Imana impaka? Mbese icyabumbwecyabazauwakibumbyekiti “Ni iki cyatumyeundema utya?”

21Mbeseumubumbyintategeka ibumba, ngo mu mugomaumwe abumbemourwabya rumwe rwo gukoresha iby'icyubahiro, n'urundi rwo gukoresha ibiteye isoni?

22None se bitwaye iki niba Imana, nubwo yashatse kwerekanaumujinya wayo no kugaragaza imbaraga zayo, yihanganiranye imbabazi nyinshi inzabya z'umujinya zari zikwiriye kurimbuka,

23kugirango yerekanireubutunzi bw'ubwiza bwayo ku nzabya z'imbabazi, izo yīteguriyeubwizauhereye kera

24ari zo twebwe abo yahamagaye, atari mu Bayuda honyine ahubwo no mu banyamahanga?

25Nk'uko yavugiyeno mu kanwa ka Hoseya iti
“Abatariubwoko bwanjye nzabītaubwoko bwanjye,
Kandiuwariinyungwakazi nzamwita inkundwakazi.

26Kandi aho hantu babwiriwe ngo
‘Ntimuriubwoko bwanjye’,
Ni ho bazitirwa abana b'Imana ihoraho.”

27Yesaya na we yavuze iby'Abisirayeli ati “Umubarew'abana ba Isirayeli naho waba nk'umusenyi wo ku nyanja, igice gito kizaba gisigaye ni cyo kizarokoka,

28kuko Umwami azasohoza ijambo rye mu isi, akarirangiza bidatinze kandi akarigabanya.”

29Kandi nk'uko Yesaya yavuze kera ati
“Iyaba Umwami Nyiringabo atadushigarije imbuto,
Tuba twarabaye nk'i Sodomu, tukagereranywa n'i Gomora.”

30Noneho tuvugeiki? Tuvugeyuko abanyamahanga batakurikiye ibyo gukiranuka bagushyikiriye, ari ko gukiranuka guheshwa no kwizera,

31naho Abisirayeli bakurikiye amategeko yo gukiranuka, bakaba ari bo batayashohoje.

32Ni kuki? Ni uko batashishikajwe no kwizera, ahubwo bashishikajwe n'imirimo, bagasitara kuri rya Buye risitaza

33nk'uko byanditswe ngo
“Dore ndashyira muri Siyoni Ibuye risitaza,
Urutarerugusha,
Arikourwizera ntazakorwa n'isoni.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>