1Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk'uko Imana yabishatse, na Timoteyo mwene Data turabandikiye, mwebwe abo mu Itorero ry'Imana ry'i Korinto n'abera bose bari mu Akaya hose.
2Ubuntu bube muri mwe n'amahoro biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.
3Hashimwe Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, ari na yo Data wa twese w'imbabazi n'Imana nyir'ihumureryose,
4iduhumurizamu makuba yacu yose kugirango natwe tuboneuko duhumurizaabari mu makuba yose, tubahumurisha ihumuretwahawe n'Imana,
5kuko nk'uko ibyo Kristo yababajwe byadusesekayeho cyane, ni ko no guhumurizwa kwatugwijijwemo na Kristo.
6Iyo tubabazwa tuba tubabarizwa kugirango muhumurizwe no gukizwa, kandi iyo duhumurizwa tuba duhumurijwe no kugirango muhumurizwe namwe, muboneuko mwihanganira imibabaro imwe n'iyo natwe tubabazwa.
7Ni cyo gituma ibyo tubīringiyeho bishikamye, kuko tuzi yuko ubwo mufatanije imibabaro mufatanije no guhumurizwa.
8Bene Data, ntidushaka yuko mutamenya amakuba yatubereyeho muri Asiya, ko twaremerewe cyane kurutaibyo dushobora ndetse bigatuma twiheba ko tuzapfa,
9twibwira ko duciriwe ho iteka ryo gupfa kugirango tutiyiringira, ahubwo twiringire Imana izura abapfuye.
10Yaturokoyeurupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora, kandi twiringira yuko izakomeza kuturokora,
11namwe mufatanije natwe gusenga kugirango impano twaheshejwe na benshi, benshi bayishimire Imana ku bwacu.
12Kwishima kwacu ni uku: ni ibyoumutimawacuuhanauhamya yuko ingeso twagiraga mu isi, kandi cyane cyane kuri mwe, ariukwera no kutaryarya kuva ku Mana no kudakurikizaubwenge bwa kavukire, ahubwo gukurikizaubuntu bw'Imana.
13Kuko tutabandikira ibindi keretse ibyo musomaibyo n'ibyo mwemera, kandi niringiye ko muzabyemera kugezaku mperuka
14nk'uko mwatwemeyeho igice yuko turi ibyirato byanyu, kandi nk'uko namwe muzabaibyacu ku munsi w'Umwami wacu Yesu.
15Ubwo niringiye ibyo nagambiriraga kuba ari mwe mbanza gusūra, kugirango munezerwe kabiri
16nimbanyurahonjya i Makedoniya, nkagaruka iwanyu mvuye i Makedoniya ngo mumperekeze njye i Yudaya.
17Mbese ubwo nashakaga gukorantyo narahindahinduraga? Cyangwa ibyo ngambirira mbigambirira mu buryo bw'abantu, ngo nikiranye nti “Yee, Yee”, maze ngo nti “Oya, Oya”?
18Ahubwo nk'uko Imana ari iyo kwizerwa, ni ko n'ijambo tubabwira atari “Yee”, maze kandi ngo “Oya”,
19kuko Umwana w'Imana Yesu Kristo, uwo twababwirije ibye jyewe na Siluwanona Timoteyo atari “Yee”, kandi ngo abe “Oya”, ahubwo muri we harimo “Yee”gusa.
20Ibyo Imana yasezeranije byose, muri we ni mo “Yee”iri. Ni cyo gituma ari weuduterakuvugango “Amen”, ngo Imana ihimbazwe natwe.
21Imana ni yo idukomezanya namwe muri Kristo kandi ni yo yadusīze.
22Ni yo yadushyizeho ikimenyetso, iduha Umwuka wayo mu mitima yacu ho ingwate.
23Ariko Imana ni yo ntanze houmugaboku bugingo bwanjye, yuko icyatumye ntongera kuza i Korinto ariukubababarira.
24Icyakora ibyerekeye ku kwizera kwanyu ntabwo tubatwaza igitugu, ahubwo dufatanya namwe mu byishimo byanyu, kuko kwizera ari ko mushikamyemo mukomeye.