1Jyewe Pawuloubwanjye ndabinginga ku bw'ubugwaneza n'ineza bya Kristo, ni jye woroheje muri mwe imbere yanyu, ariko iyo ntari kumwe namwe ndabatinyuka.
2Nuko ndabahendahenda kugirango ninza iwanyu ne kuzahatirwa gutinyuka, nk'uko binkwiriye gutinyuka abantu bamwe bibwira ko tugenda dukurikiza kamere y'abantu.
3Nubwo tugenda dufiteumubiriw'umuntu ntiturwana mu buryo bw'abantu,
4kuko intwaro z'intambara yacu atari iz'abantu, ahubwo imbere y'Imana zigira imbaraga zo gusenya ibihome no kubikubitahasi.
5Dukubitahasi impaka n'ikintu cyose kishyiriye hejuru kurwanya kumenya Imana, dufatampiri ibitekerezwa mu mitima byose ngo tubigomōrere Kristo.
6Kandi twiteguye guhōra kutumvira kose, ubwo kumvira kwanyu kuzasohora.
7Ibiri imbere yanyu ni byo mureba: niba hariumuntu wiringiye ko ari uwa Kristo yibwire n'ibi, yuko uko ari uwa Kristo ari ko natwe turi.
8Kuko nubwo nkabya kwirataubutware bwacu Umwami wacu yaduhereye kugirango tububaketutabasenya, sinzakorwa n'isoni
9ne gutekerezwa ko meze nk'ubatezaubwoba inzandiko zanjye.
10Kuko bavuga bati “Inzandiko ze zivugishaubutware zivuga ihanjagari, ariko iyo ari aho agira igisuzuguriro, kandi amagambo ye ni ayo guhinyurwa.”
11Uvuga ibisa bityo yibwire ibi, yuko uko tumezeku magambo yo mu nzandiko tudahari ari ko tumezeno ku byo dukoraduhari.
12Kuko tudatinyuka kwibarana cyangwa kwigereranya na bamwe biyogeza ubwo abo biringanizaubwabo, kandi bigereranyaubwabo nta bwenge bagira.
13Naho twe ntitwirata kurenzaurugero, ahubwo dutekerezaurugerorwacu ko ruhwanye n'ingabano z'aho Imana yatugereye, ngo tugereno kuri mwe.
14Ntidusingira kurenga ingabano zacu, ngo tumerenk'abatageze kuri mwe, kuko twageze no kuri mwe koko tuzanyeubutumwa bwiza bwa Kristo.
15Ntitwirata kurenzaurugero, ntitwirata n'ibyo abandi bakoze, ahubwo twiringiye yuko kwizera kwanyu nigukuratuzashyirwa hejuru ku bwanyu, ku byo twagerewe ngo twagurirwe
16kuvugaubutumwa bwiza mu bihugu biri hirya yanyu. Siukugirango twirate ibyo dusanze byiteguwe byagenewe undi.
17Ahubwouwirata, niyirate Uwiteka,
18kukouwiyogeza atari weushimwa, keretse uwo Umwami wacu yogeza, ni weushimwa.