1 Tim 11:1-33 BYSB2001 - Bible AI

1Icyampa mukanyihanganira ho hato ku bupfu bwanjye! Nyamunekamunyihanganire,

2kuko mbafuhiraifuhe ryo mu buryo bw'Imana, kuko nabakwereyeumugaboumwe ari we Kristo, ngo mubashyingire mumezenk'umwariutunganye.

3Ariko ndatinya yuko nk'uko ya nzoka yohesheje Evauburyarya bwayo, ko ari na ko intekerezo zanyu zayobywa mukareka gutungana no kubonera bya Kristo,

4kuko iyo hajeumuntuubabwira Yesu wundi tutababwiye, mukakira undi mwuka mutakiriye mbere, cyangwaubundi butumwa mutemeye mumwihanganira mubikunze,ariko jye ko mutanyihanganira,

5kandi nibwira yuko izo ntumwa zikomeye cyane zitandusha na hato.

6Nubwo ndiumuswa mu magambo sindiumuswa mu bwenge, kandi ibyo twabiberekeye muri byose imbere ya bose.

7Mbese ye, nakoze icyaha ubwo nicishije bugufingo mushyirwe hejuru, mbabwirizaubutumwa bwiza bw'Imana ku buntu?

8Nanyaze ayandi matorero, mbaka ibihembo kugirango mbone uko ngaburiramwebwe iby'Imana,

9kandi ubwo nari kumwe namwe ngakena sinagize uwo mbera ikirushya, kuko bene Data bavuye i Makedoniya bankenuye. Muri byose nirindaga kutabaremerera, kandi na none nzakomeza kubyirinda.

10Niukurikwa Kristo kuri muri jye, nta wuzambuza kwirata ntyo mu mahugu yo muri Akaya!

11Kuki? Ni uko mweho ntabakunda? Bizi Imana.

12Ariko ibyo nkora, nzakomereza kubikora, kugirango nkureurwitwazo ku bashaka impamvu yo guhamya ko bameze nkatwe mu byo birata.

13Bene abo ni intumwa z'ibinyoma, ni abakozi bariganya bigira nk'intumwa za Kristo.

14Kandi ibyo si igitangaza, kuko na Satani ubwe yihindura nka marayika w'umucyo.

15Nuko rero ubwo bimeze bityo, ntibyaba igitangaza kugirango abakozi be na bo bigire nk'abakozi bagabura ibyo gukiranuka: iherezo ryabo rizahwana n'imirimo yabo.

16Kandi ndavuga nti “Ntihakagireuntekereza ko ndiumupfu.”Ariko rero niba muntekereza mutyo, munyemere nk'umupfu kugirango nanjye mbone uko nirata ho hato.

17Ibyo ngiye kuvugasimbivuga nk'aho ari ijambo ry'Umwami wacu, ahubwo ndabivuga nk'ubwirizwa n'ubupfu, niringiye yuko mfite impamvu yo kwirata.

18Ubwo benshi birata iby'umubiri, nanjye ndabyirata.

19Mwishimira kwihanganira abapfu kukoubwanyu muri abanyabwenge.

20Murihangana iyoumuntu abahinduye imbata, iyo abamize, iyo abafashe, iyo yishyize hejuru akabakubitainshyi.

21Ibyerekeye ibyo bigawa, ni koko twabigizemo intege nke.
Nyamara icyo undi wese ahangāra gukora(ibi mbivuze nk'umupfu) nanjye nagihangāra.

22Mbese abo si Abaheburayo? Nanjye ni uko. Si Abisirayeli? Nanjye ni uko. Siurubyaro rwa Aburahamu? Nanjye ni uko.

23Si abakozi ba Kristo bagabura ibye? (Noneho ndavuga nk'umusazi), ndabarusha. Mbarusha mu mihati, mbarusha gushyirwa mu mazu y'imbohe, mbarusha cyane gukubitwa birenzeurugero: kenshi nari mu kaga k'urupfu.

24Ibihe bitanu Abayuda bankubiseinkoni mirongo itatu n'icyenda.

25Ibihe bitatu nakubiswe inga, igihe kimwe natewe amabuye, ibihe bitatu inkuge zaramenetse, naraye imuhengeri nirirwamo,

26nari mu ngendo kenshi, mu kaga gatewe n'inzuzi, mu kaga gatewe n'abambuzi, mu kaga gatewe na bene wacu, mu kaga gatewe n'abapagani, mu kaga ko mu midugudu, mu kaga ko mu butayu, mu kaga ko mu nyanja, mu kaga ko muri bene Data b'ibinyoma,

27mu miruho n'imihati. Mba maso kenshi, ngira inzara n'inyota, nirirwaubusakenshi, nicwa n'imbeho, nambaraubusa.

28Ariko ne kuvugaibindi, keretse ko hariho ikindemerera iminsi yose: niuguhagarikiraumutimaamatorero yose.

29Ni ndeudakomeye ngo nanjye mbeudakomeye? Ni ndeugushwango nanjye ndeke kugurumana?

30Niba binkwiriye kwirata, nzajya nirata iby'intege nke zanjye.

31Imana y'Umwami Yesu ari yo na Se ishimwe iteka ryose, izi ko ntabeshya.

32Ubwo nari ndi i Damasiko,umutegeka w'umwami Areta yarindishijeumuduguduw'Abanyadamasiko ngo amfate.

33Bancisha mu idirishya ryo mu nkike z'amabuye ndi mu gitebo, ndahunga muva mu maboko.