1 Tim 12:1-21 BYSB2001 - Bible AI

1Nkwiriye kwirata nubwo bitagiraumumaro. Reka mbabwire ibyo neretswe n'ibyo nahishuriwen'Umwami wacu.

2Nziumuntu wo muri Kristo wazamuwe akajyanwa mu ijuru rya gatatu, ubu hashize imyaka cumi n'ine (niba yari mu mubirisimbizi, cyangwa niba atari mu mubirina byo simbizi bizi Imana).

3Kandi nzi yuko uwo muntu (niba yari ari mu mubiri, cyangwa niba yari atari mu mubiri, simbizi bizi Imana),

4yazamuwe akajyanwa muri Paradiso akumva ibitavugwa, ibyoumuntu adakwiriye kuvuga.

5Ku bw'uwo muntu ndirata ariko ku bwanjye sinirata, keretse ku bw'intege nke zanjye.

6Kandi nashaka kwirata sinabaumupfu, kuko navugaukuri. Ariko ndarorereye kugirango hatagirauntekereza ibiruta ibyo andebana cyangwa ibyo anyumvana.

7Kandi kugirango ne guterwa kwishyira hejuru kurenze ibikwiriye ni uko nahishuriweibikomeye cyane, ni cyo cyatumye mpabwa igishākwe cyo mu mubiri, ari cyo ntumwa ya Satani yo kunkubitaibipfunsi, ngo ne kwishyira hejuru kurenza ibikwiriye.

8Kuri icyo kintu ninginze Umwami wacu gatatu ngo kimvemo.

9Ariko arampakanira ati “Ubuntu bwanjye buraguhagije, kuko aho intege nke ziri ari ho imbaraga zanjye zuzura.”Nuko nzanezerwa cyane kwirata intege nke zanjye, ngo imbaraga za Kristo zinzeho.

10Ni cyo gituma ku bwa Kristo nzishimira intege nke zanjye no guhemurwa, nzishimira n'imibabaro no kurenganywa n'ibyago. Kuko iyo mbayeumunyantege nke ari ho ndushaho kugiraimbaraga.

11Mpindutseumupfu ariko ni mwe mwabimpase, kuko ibyari bikwiriye ari uko mba narogejwe namwe. Dore za ntumwa zikomeye cyane nta cyo zandushije, nubwo nta cyo ndi cyo.

12Niukurinakoze ibimenyetso byerekana ko ndi intumwa, mbikorera hagati yanyu nihangana cyane, ari byo bimenyetso n'ibitangaza n'imirimo ikomeye.

13Mbese ayandi matorero yabarushije iki? Keretse yukoubwanjye ntababereye ikirushya, mumbabarire iryo futi.

14Dore ubu ni ubwa gatatu nitegura kuza iwanyu, kandi sinzababera ikirushya. Si ibyanyu nshaka ahubwo ni mweubwanyu nshaka, kuko abana badakwiriye guhunikira ababyeyi, ahubwo ababyeyi ni bo bakwiriye guhunikira abana.

15Ku bwanjye nanezezwa cyane no gutanga ibyanjye, ndetse no kwitanga rwose nitangiraubugingo bwanyu, nubwo uko ndushaho kubakunda ari kourukundo mwankundaga rurushaho kugabanuka.

16Muravuga muti “Ibyo byo ni ko biri koko. Ubwawe ntiwaturemereye, ariko wagizeubwenge bwo kudutegeshauburiganya.”

17Mbese koko, hari ubwo nigeze ngiraumuntu wese mu bo nabatumyeho mbākisha indamu?

18NahuguyeTito mutumanana mwene Data wundi. Mbese hari indamu Tito yabenzeho? Siumwuka umwe twagendeyemo? Na we ntiyageze ikirenge mu cyanjye?

19Uhereye kera mwibwira yuko tubireguraho, ariko imbere y'Imana, Kristo ni weutuvugiramo. Nuko bakundwa, byose tubivugiyekubakomeza.

20Kuko ntinya yuko ubwo nzaza ahari nzasanga mumezeuko ntashaka, nanjye mugasanga meze uko mudashaka. Kandi ndatinya yuko ahari hazabaho intonganya n'ishyari, n'umujinya no kwirema ibice, no gusebanya no kuneguranira mu byongorerano, no kwihimbarizaubusano kuvurungana.

21Kandi ndatinya yuko ubwo nzaza Imana yanjye izongera kuncisha bugufimuri mwe, nanjye ndirire benshi bacumuyekera, ntibīhane ibyonona n'ubusambanyi n'iby'isoni nke bakoze.