1 Tim 13:1-14 BYSB2001 - Bible AI

1Dore none ubu ni ubwa gatatu nzaza iwanyu. Mu kanwa k'abagabo babiri cyangwa batatu ijambo ryose rizahamywa.

2Nabivuze kera ubwo nabasuragaubwa kabiri, na none nubwo ntahari ni ko nkibivuga bitaraba, mbwira abacumuyekera n'abandi bose yuko ningaruka ntazabababarira,

3kuko mushaka ikimenyetso cyo kugaragaza yuko Kristo avugiramuri jye, Kristoutariumunyantege nke kuri mwe, ahubwo agiraububasha hagati yanyu.

4Kuko intege nke zateye ko abambwa, ariko none ariho ku bw'imbaraga z'Imana izerekanira muri mwe.

5Ngaho nimwisuzumeubwanyu, mumenye yuko mukirimu byo twizera kandi mwigerageze. Mbese ntimwimenya kandi ntimuzi yuko Yesu Kristo ari muri mwe? Keretse ahari mubayeabagawa.

6Ariko niringiye yuko muzamenya ko twebweho tutariabagawa.

7Nuko ndasaba Imana kugirango mutagira ikibi mukora, icyakora siukugirango duse n'abemewe, ahubwo niukugirango mukoreneza nubwo twasa n'abagawa.

8Kuko nta cyo dushobora gukorango turwanyeukuri, keretse kukurwanira.

9Turishima iyo tugizeintege nke namwe mukagira imbaraga, kandi icyo dusabira ni iki: ni uko mutunganywa rwose.

10Igitumye nandika ibyo ntari kumwe namwe, niukugirango nimpaba ne kuzacaimanza z'imbabazi nke, kuko nahaweubutware n'Umwami wacu bwo kubaka, atari ubwo gusenya.

11Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurikemuhuzeimitima, mubanen'amahoro kandi Imana y'urukundo n'amahoro izabana namwe.

12Mutashyanishe guhoberana kwera.

13Abera bose barabatashya.

14Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo, n'urukundo rw'Imana, no kubanan'Umwuka Wera bibane namwe mwese.