1Ariko nagambiriye mu mutimawanjye kutagaruka iwanyu nzanye agahinda,
2kuko nimbatera agahindauwanezeza ni nde atari uwo ntera agahinda?
3Ibyo mbyandikiye kugirango ubwo nzaza ne kuzaterwa agahinda n'abari bakwiriye kunezeza, kuko mbiringira mwese yukoumunezero wanjye ari wo wanyu mwese.
4Nabandikiye mfite agahinda kenshi n'umubabaro mwinshi wo mu mutima, ndira amarira menshi. Icyakora siukugirango mbatere agahinda, ahubwo niukugirango mumenyeuburyourukundo mbakunda ruhebuje.
5Ariko niba harihoumuntu wateye agahinda uwo yagateye si jye, ahubwo ni mwebwe mwese. Ariko ne kubihamya bikabije, ahubwo mvuge ko ari bamwe muri mwe.
6Noneho rero, igihano wa wundi yahanwe na benshi kiramuhagije,
7ni cyo gituma mukwiriye kumubabarira no kumuhumuriza, kugirango aticwa n'agahinda gasāze.
8Ku bw'ibyo ndabingingira kugirango mumugaragarizeurukundo rwanyu.
9Indi mpamvu yanteye kubandikira ni iyi: niukugirango mbagerageze menye ko mwumvira muri byose.
10Ariko uwo mugiraicyo mubabarira nanjye mba nkimubabariye, kuko nanjyeubwanjye iyo hari uwo ngize icyo mbabarira, nkimubabarira ku bwanyu imbere ya Kristo,
11kugirango Satani atagira icyo adutsindisha kuko tutayobewe imigambi ye.
12Ubwo nazaga i Tirowa nzanywe no kubwirizaubutumwa bwiza bwa Kristo, nubwo nakinguriweurugin'Umwami wacu,
13nabuze uko nduhuraumutimawanjye kuko ntasanzeyo Tito mwene Data, ni cyo cyatumye mbasezeraho njya i Makedoniya.
14Ariko Imana ishimwe kuko ihora iturangaje imbere, ikaduha kuneshereza muri Kristo no gukwiza hose impumuronziza yo kuyimenya,
15kuko turi impumuronziza ya Kristo ku Mana hagati y'abakira n'abarimbuka.
16Kuri bamwe turi impumuroy'urupfu izanaurupfu, ariko ku bandi turi impumuroy'ubugingo izanaubugingo. Kandi ibyo ni ndeubukwiriye?
17Ni twe kuko tutameze nka benshi bagoreka Ijambo ry'Imana, ahubwo tumezenk'abatariganya batumwe n'Imana, bakavuga ibya Kristo imbere yayo.