1 Tim 3:1-18 BYSB2001 - Bible AI

1Mbese noneho dutangiye kongera kwiyogeza? Cyangwa dukwiriye inzandiko zo kutwogeza mwandikiwe, cyangwa zanditswe namwe nk'uko abandi bamwe bajya bazishaka?

2Ni mwe rwandiko rwacu rwanditswe mu mitima yacu, urwo abantu bose bamenya bakarusoma.

3Kandi koko biragaragara ko muriurwandiko rwa Kristo rwanditswe natwe, rutandikishijwe wino ahubwo rwandikishijwe Umwuka w'Imana ihoraho, rutanditswe ku bisate by'amabuye ahubwo rwanditswe ku by'inyama, ari byo mitima yanyu.

4Ibyo ni byo byiringiro twiringira Imana ku bwa Kristo:

5si uko twihagijeubwacu ngo dutekereze ikintu cyose nk'aho ari twe cyaturutseho, ahubwo tubashishwa n'Imana.

6Ni yo yatubashishije kuba ababwiriza b'isezerano rishya batari ab'inyuguti, ahubwo ni ab'umwuka kuko inyugutiyicisha, nahoumwukauheshaubugingo.

7Nuko rero, niba imitegekere y'urupfu yanditswe igaharaturwa ku mabuye yarahaweubwiza n'icyubahiro, bigatuma Abisirayeli badashobora kwihanganira gutumbīra mu maso ha Mose, ku bwo kurabagirana ko mu maso he (kandi kwari uk'umwanya muto gusa kugashira),

8nkanswe imitegekere y'Umwuka! Ntizarushaho kugiraubwiza n'icyubahiro?

9Niba imitegekere yateraga gucirwa ho iteka yarahaweubwiza, nkanswe imitegekere itera gukiranuka!

10Kukoubwiza bwa ya yindi ya mbere butagisa nk'aho ariubwiza, kuko bwamazweho n'ubwiza buhebuje bw'iyaje hanyuma.

11Nuko rero, nibaubwiza bw'imitegekere ya mbere bwarahindutseubusaku bw'ubwiza bw'iya kabiri, noneho igumahoni yo izarushaho cyane kugiraubwiza.

12Nuko ubwo dufiteibyo byiringiro, tuvugadushize amanga cyane.

13Ntitumezenka Mose watwikiriraga mu maso he, kugirango Abisirayeli batareba iherezo rya bwa bwiza uko bwamushiragaho.

14Ariko imitima yabo yarahumye ndetse kugezana bugingo n'ubu, iyo Isezerano rya Kera risomwa cya gitwikirizo kiba kigitwikiriye imitima yabo, ntibamenye ko cyakuwehona Kristo.

15Ahubwo kugezana n'ubu, ibya Mose iyo bisomwa iyo nyegamo ihora ku mitima yabo,

16nyamara iyoumuntu ahindukiriye Umwami iyo nyegamo ikurwaho.

17Nuko rero Umwami ni we Mwuka, kandi aho Umwuka w'Umwami ari ni ho habaumudendezo.

18Ariko twebwe twese ubwo turebaubwiza bw'Umwami, tuburebanko mu ndorerwamo mu maso hacu hadatwikiriye, duhindurirwa gusa na we tugahabwaubwiza burutaubundi kuba bwiza, nk'ubw'Umwami w'Umwuka.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>