1 Tim 4:1-18 BYSB2001 - Bible AI

1Nuko rero, ubwo dufiteuwo murimowo kugabura iby'Imana ku bw'imbabazi twagiriwe,

2ntiducogora ahubwo twanga ibiteye isoni bikorwa rwihishwa, tutagendera mu buriganya kandi tutagoreka ijambo ry'Imana, ahubwo tuvugaukuritweruye bigatumaumuntu wese adushimishaumutimawe imbere y'Imana.

3Ariko nibaubutumwa bwiza twahawe butwikiriwe, butwikiririwe abarimbuka

4ari bo batizera, abo imana y'iki gihe yahumiyeimitima, kugirangoumucyo w'ubutumwa bw'ubwiza bwa Kristo, ari we shusho y'Imanautabatambikira.

5Kuko tutabwiriza abantu ibyacu, ahubwo tubabwiriza ibya Kristo Yesu ko ari we Mwami, natwe tukabaabagaragu banyu ku bwa Yesu.

6Imana yategetseumucyo kuvauturutse mu mwijima, ni yo yaviriye mu mitima yacu, kugirango imurikisheubwenge bwo kumenyaubwiza bw'Imana buri mu maso ha Yesu Kristo.

7Ariko dufiteubwo butunzi mu nzabya z'ibumba, kugirango imbaraga zisumba byose zibe iz'Imana zidaturutse kuri twe.

8Dufiteamakuba impande zose ariko ntidukukaimitima, turashobewe ariko ntitwihebye,

9turarenganywa ariko ntiduhānwa, dukubitwa hasi ariko ntidutsindwa rwose.

10Tugendana mu mubiriitekaurupfu rwa Yesu, ngoubugingo bwa Yesu na bwo bugaragarire mu mibiri yacu,

11kuko twebwe abazima dutangwa iteka ngo dupfe baduhōra Yesu, kugirangoubugingo bwa Yesu na bwo bugaragarire mu mibiri yacu izapfa.

12Nuko rerourupfu ni rwo rukorera muri twe, naho muri mwebweubugingo ni bwo bubakoreramo.

13Ariko dufiteuwo mutimawizerauvugwa mu byanditswe ngo “Nizeye, ni cyo cyatumye mvuga”, natwe turizeye ni cyo gituma tuvuga.

14Tuzi yuko iyazuye Umwami Yesu izatuzuranana we, kandi izatwishyirana namwe.

15Burya ibyo byose bibaho ku bwanyu, kugirango ukoubuntu bw'Imana burushaho gusāga, abe ari ko n'ishimwe rya benshi rirushaho gusāga ngo Imana ihimbazwe.

16Ni cyo gituma tudacogora, kandi nubwoumuntu wacu w'inyuma asāza,umuntu wacu w'imbere ahora ahinduka mushyauko bukeye,

17kuko kubabazwa kwacu kw'igihwayihwayi kw'akanya ka none kwiyongeranya, kuturemeraubwiza bw'iteka ryose bukomeye.

18Natwe ntiturebaku biboneka, ahubwo turebaku bitaboneka kuko ibiboneka ari iby'igihe gito, naho ibitaboneka bikaba iby'iteka ryose.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>