1 Tim 5:1-21 BYSB2001 - Bible AI

1Tuzi yuko niba inzu y'ingando yacu yo mu isi izasenywa, dufiteinyubakoiturukaku Mana, inzu itubatswe n'intoki, itazashira yo mu ijuru.

2Kuko tunihira muri iyi ngando twifuza kwambikwa inzu yacu izava mu ijuru,

3kugirango tuyambare tutazasangwa twambayeubusa.

4Kuko twebwe abari muri iyi ngando tunihaturemerewe, icyakora si uko dushaka kuyamburwa, ahubwo ni uko dushaka kwambikwaya nzu yindi, ngo igipfa kimirwe n'ubugingo.

5Imana ni yo yaturemeye iyo ngiyo, ndetse yayiduhereye Umwuka ho ingwate.

6Ni cyo gituma dukomeraumutimaiteka, kandi tukamenya yuko iyo turi iwacu mu mubiri, tuba dutuyekure y'Umwami wacu

7(kuko tuba tugenda tuyoborwa no kwizera, tutayoborwa n'ibyo tureba),

8nyamara dukomeraumutimakandi icyo turushaho gukunda niukwitandukanya n'uyu mubiri, kugirango twibanire n'Umwami wacu.

9Ni cyo gituma tugiraumwete wo kumunezeza, iyo turi iwacu mu mubiricyangwa tudahari.

10Kuko twese dukwiriye kuzagaragarizwa imbere y'intebe y'imanza ya Kristo, kugirangoumuntu wese ahabwe ibikwiriye ibyo yakoze akiri mu mubiri, ari ibyiza cyangwa ibibi.

11Nuko iyo nemeza abantu, mbikoreshwa n'uko nzi igitinyiro cy'Uwiteka. Uko ndi ni ko bigaragarira Imana, kandi niringira yuko ari ko namwe bigaragarira imitima yanyu.

12Ibyo ntitubivugiyekongera kwiyogeza kuri mwe, ahubwo turabaha impamvu yo kwirata ku bwacu, kugirango muboneicyo musubizaabirata ibigaragara, batirata ibyo mu mutima.

13Niba dusaze, dusazeku bw'Imana, kandi niba tudasaze ni ku bwanyu kugirango tubafashe.

14Urukundo rwa Kristo ruraduhata, kuko twemejwe yuko nk'uko Umwe yapfiriye bose ari ko bose bapfuye,

15kandi yapfiriye bose kugirango abariho be gukomeza kubahoku bwabo, ahubwo babeho ku bw'uwo wabapfiriye akanabazukira.

16Ni cyo gitumauhereye none tutazagira uwo dutekereza dukurikije amasekuruza, nubwo ari ko twatekerezaga Kristo, ariko noneho ntitukimutekereza dutyo.

17Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.

18Ariko ibyo byose biturukaku Mana yiyunze natwe ku bwa Kristo, ikaduhaumurimowo kuyunga n'abandi,

19kuko muri Kristo ari mo Imana yiyungiye n'abari mu isi ntiyaba ikibabaraho ibicumurobyabo, kandi noneho yatubikije ijambo ry'umwuzuro.

20Ni cyo gituma tuba intumwa mu cyimbo cya Kristo, ndetse bisa n'aho Imana ibingingira muri twe. Nuko rero, turabahendahenda mu cyimbo cya Kristo kugirango mwiyunge n'Imana,

21kuko Utigeze kumenya icyaha Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugirango muri we duhinduke gukiranuka kw'Imana.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>