1Kandi ubwo dukorana na yo, turabinginga kugirango mudaherwaubuntu bw'Imana gupfaubusa,
2kuko yavuze iti
“Mu gihe cyo kwemererwamo narakumviye,
No ku munsi wo gukirizwamo naragutabaye.”
Dore none ni cyo gihe cyo kwemererwamo, dore none ni wo munsi wo gukirizwamo.
3Ntitugireigisitaza dushyira mu nzira y'umuntu wese, kugirangoumurimowacuutagiraumugayo.
4Ahubwo ku kintu cyose twihe agaciro nk'abakozi b'Imana bagabura ibyayo, twihangana cyane mu makuba, mu mibabaro, mu byago,
5mu biboko, mu mazu y'imbohe, mu midugararo, no mu mihati; tuba maso, twirirwaubusa,
6dufiteumutimauboneye, dufiteubwenge, tutarambirwa, tugiraneza, dufiteUmwuka Wera, dufiten'urukundo rutaryarya;
7tuvugaijambo ry'ukuri, dufiteimbaraga z'Imana kandi dufiteintwaro zo gukiranuka z'iburyo n'iz'ibumoso,
8mu cyubahiro no mu buhemu, mu mugayono mu ishimwe. Dutekerezwa ko turi abashukanyi ariko turi ab'ukuri,
9dutekerezwa ko turi abatamenyekana nyamara turi ibirangirire, dusa n'abagiye gupfa ariko dore turi bazima, dusa n'abahanwa ariko ntitwicwa,
10dusa n'abababara ariko twishima iteka, dusa n'abakene nyamara dutungisha benshi, dusa n'abatagira icyo bafite nyamara dufitebyose.
11Mwa Bakorinto mwe, akanwa kacu karababumbukiye,umutimawacu uragūtse.
12Ntimubyigana muri twe, ahubwo mubyigana mu mitima yanyuubwanyu.
13Nuko ndababwira nk'abana banjye, namwe mwaguke kugirango mwiture nk'uko mwagiriwe.
14Ntimwifatanye n'abatizera mudahwanye. Mbese gukiranuka no gukiranirwa byafatanya bite? Cyangwaumucyo n'umwijima byabana bite?
15Kandi Kristo ahuriyehe na Beliyali, cyangwauwizera n'utizera bafitanye mugabane ki?
16Mbeseurusengero rw'Imana rwahuza rute n'ibishushanyo bisengwa, ko turiurusengero rw'Imana ihoraho? Nk'uko Imana yabivuze iti
“Nzatura muri bo ngendere muri bo,
Nzaba Imana yabo na bo bazabaubwoko bwanjye.
17Nuko muve hagati ya ba bandi,
Mwitandukanye ni ko Uwiteka avuga,
Kandi ntimugakore ku kintu gihumanye.
Nanjye nzabākīra,
18Kandi nzababera So,
Namwe muzambere abahungu n'abakobwa,
Ni ko Uwiteka Ushoborabyose avuga.”