1 Tim 7:1-16 BYSB2001 - Bible AI

1Nuko bakundwa, ubwo dufiteibyo byasezeranijwe, twiyezeho imyanda yose y'umubirin'umutima, tugende twiyejesha rwose kubahaImana.

2Nimutwakire mu mitima yanyu dore nta we twagiriye nabi, nta we twononnye, nta we twariganije.

3Ibyo simbivugiyekubagaya, kuko maze kuvugayuko muri mu mitima yacu ngo dupfane kandi ngo tubaneho.

4Mbashiraho amanga cyane, kandi ndabirata cyane. Nuzuyeihumure, ndetse no mu makuba yacu yose ngiraumunezerousesekaye.

5Ubwo twazaga i Makedoniya imibiri yacu ntirakaruhukana hato, ahubwo twababajweuburyo bwose. Inyuma hāri intambara, imbere hāriubwoba.

6Ariko Imana ihumurizaabicisha bugufi, yaduhumurishije kuza kwa Tito.

7Nyamara siukuzakwe konyine, ahubwo no guhumurizwa yahumurijwe namwe n'uko yadutekererejeurukumbuzi rwanyu mwankumburaga, n'umubabaro mwangiriraga n'ishyaka mwandwaniraga, ni cyo cyatumye ndushaho kwishima.

8Nubwo nabateje agahinda rwa rwandiko sinicuza. Kandi nubwo nicuzaga, mbonye yuko urwo rwandiko rwabateye agahinda (nubwo kari ak'umwanya muto gusa kagashira),

9none ndishimye. Icyakora sinishimishijwe n'uko mwagize agahinda, ahubwo ni uko ako gahinda kabateye kwihana, kuko mwagize agahinda ko mu buryo bw'Imana ngo mutagira icyo muburaku bwacu.

10Agahinda ko mu buryo bw'Imana gatera kwihana kuticuzwa, na ko kukazana agakiza, ariko agahinda ko mu buryo bw'isi gateraurupfu.

11Aho ntimuroraako gahinda ko mu buryo bw'Imanauburyo kabateyeumwete mwinshiungana utyo,ukabatera kwiregura no kurakara no gutinya, n'urukumbuzi n'ishyaka no guhōra? Muri byose mwiyerekanye ko muboneye muri ibyo.

12Nuko ubwo nabandikiraga, ibyanyandikishije si iby'uwagize nabi cyangwa si iby'uwagiriwe nabi, ahubwo niukugirangoumwete mutugirira werekanirwe mu maso y'Imana.

13Ni cyo cyatumye duhumurizwa, kandi muri iryo humuretwarushijeho kwishimishwa n'ibyishimo bya Tito, kukoumutimawe waruhuwenamwe mwese.

14Niba hariho icyanteye kumubiratira sinakozwe n'isoni, ahubwo nk'uko twababwiye byose mu kuri, ni ko kwirata kwacu twiratiye Tito kwabonetse ko ari uk'ukuri.

15Umutimaweurushaho kubakunda iyo yibutse uko mwumviye mwese, kandi uko mwamwakiriye mutinya muhinda imishyitsi.

16Nishimiye yuko muri byose nshobora kubiringira rwose ntashidikanya.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>