1 Tim 8:1-24 BYSB2001 - Bible AI

1Bene Data, turabamenyeshaubuntu bw'Imana amatorero y'i Makedoniya yahawe.

2Bakigeragezwa cyane n'amakuba menshi,umunezero wabouhebuje n'ubukenebwabo bwinshi byasesekariyemoubutunzi, ku bw'iby'ubuntu batanze.

3Ndahamya yuko babutanze ku bwende bwabo nk'uko bashoboye, ndetse no kurenza ibyo bashoboye,

4batwingingira cyane kugirango twakireubuntu bwabo batanze, babone uko bafatanyaumurimowo gukenura abera.

5Icyakora ntibagenje nk'uko twibwiraga ko bazabigenza, ahubwo babanje kwitangaubwabo bīha Umwami wacu, kandi bīha natwe nk'uko Imana yashatse.

6Ibyo ni byo byaduteyeguhuguraTito ngo asohozeumurimow'ubuntu, uwo yatangiye muri mwe namwe kera.

7Nuko rero nk'uko musāga muri byose, ariukwizera no kuvuganeza no kumenya, no kugiraumwete no kudukunda, mube ari ko murushaho kugiriraumwete uwo murimowo kugiraubuntu na wo.

8Ibyo simbivugiyekubategeka, ahubwo mbivugiyekugeragezaurukundo rwanyu ndugeragereshaumwete w'abandi kugirango menye ko ari urw'ukuri,

9kuko muziubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo uko yariumutunzi, maze agahindukaumukeneku bwanyu kugirangoubukenebwe bubatungishe.

10Ibyo mbibabwiriye kubagisha inama kuko bibakwiriye kubikora, mwebwe ababanjirije abandiuhereye mu mwakaushize, nyamara siugupfa kubikora gusa, ahubwo niukugirango mubikore mubikunze.

11Nuko rero mubirangize, kugirango nk'uko mwakunze kubyemera abe ari ko mubisohoza mukurikije ibyo mufite,

12kuko iyoumuntu yemeye gutanga akurikije ibyo afite, ibyo birahagije nta wukwiriye gutanga ibyo adafite.

13Simvugiyentyo kugirango abandi boroherezwe namwe ngo murushywe,

14ahubwo niukugirango munganye, ngo ibibasagutse muri iki gihe bihabwe abandi mu bukenebwabo, kandi ngo ibizasaguka ba bandi na byo muzabihabwe mu bukenebwanyu, munganye

15nk'uko byanditswe ngo “Uwatoraguye byinshi nta cyo yatubukiwe, kandi n'uwatoraguye bike nta cyo yatubiwe.”

16Ariko Imana ishimwe, ishyize mu mutimawa Tito kubagiriraumwete nkanjye,

17kuko yemeye guhwiturwa kwacu kandi kuko afiteumwete mwinshi, yagiye iwanyu ari nta wumuhase.

18Twamutumanye na mwene Data wundi, washimwaga mu matorero yose ku by'ubutumwa bwiza yakoze.

19Arikouretse ibyo gusa, ahubwo ni na we watoranijwe n'amatorero kujya ajyana natwe ku bw'uwo murimow'ubuntu dushyirahoumwete, kugirango Umwami wacu ahimbazwe kandi ngo twerekaneumutimawacuukunze.

20Kuko twirinda ngo hatagiraumuntuutugayaku bw'izo mpano nyinshi tugwiza hose

21dushaka gukoraibyiza,uretse imbere y'Umwami wacu gusa ahubwo n'imbere y'abantu.

22Twatumanye na bo mwene Data wundi, uwo twagerageje kenshi akaboneka ko ariumunyamwete muri byinshi, ariko none arushaho kugiraumwete kuko abiringira cyane.

23Ibyerekeye Tito: uwo ni we dufatanyaumurimokandi ni mugenzi wanjye dukorana ibyanyu, kandi ibya bene Data abo bandi ni intumwa z'amatorero zihimbaza Kristo.

24Nuko muberekere imbere y'amatorero ibihamyaurukundo rwanyu, kugirango bibemeze ko nabirase ibyirato nyakuri.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>