1Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk'uko Imana yabishatse, kandi nk'uko isezerano ry'ubugingo bubonerwa muri Kristo Yesu riri,
2ndakwandikiye Timoteyo,umwana wanjye nkunda.
Ubuntu n'imbabazi n'amahoro bibe kuri wowe, biva ku Mana Data wa twese no kuri Kristo Yesu Umwami wacu.
3Imana nkorera nkurikije ba sogokuruzamfiteumutimautanciraurubanza, ni yo nshimira yuko nkwibukaubudasiba uko nsenze ku manywa na nijoro.
4Nibuka amarira yawe, ngakumbura kukurebango nuzureumunezero,
5kuko nibutse kwizera kutaryarya kukurimo, kwabanje kuba muri nyogokuru Loyisi no muri nyoko Unike, kandi nzi neza yuko kukurimonawe.
6Ni cyo gituma nkwibutsa gusesaimpano y'Imana ikurimongo yake, iyo waheshejwe no kurambikwaho ibiganza byanjye.
7Kuko Imana itaduhayeumwuka w'ubwoba, ahubwo yaduhayeuw'imbaraga n'urukundo no kwirinda.
8Nuko ntukagire isoni zo guhamya Umwami wacu cyangwa izanjye imbohe ye. Ahubwoufatanye nanjye kurenganyirizwaubutumwa bwiza,ufashijwe n'imbaraga z'Imana
9yadukijije, ikaduhamagara guhamagara kwera itabitewe n'imirimo yacu, ahubwo ibitewe n'uko yabigambiriyeubwayo, no ku bw'ubuntu bwayo twaherewe muri Kristo Yesuuhereye kera kose,
10ariko none bukababwarerekanywe no kuboneka k'Umukizawacu Kristo Yesu, wahinduyeurupfuubusaakerekanishaubugingo no kudapfaubutumwa bwiza.
11Ubwo butumwa ni bwo nashyiriweho kubaumubwiriza wabwo, n'intumwa n'umwigisha w'abanyamahanga.
12Ni cyo gituma mbabazwa ntya nyamara singira isoni, kuko nzi uwo nizeye uwo ari we, kandi nzi neza yuko abasha kurinda ikibitsanyo namubikije kugezakuri urya munsi.
13Ujyeukomeza icyitegererezo cy'amagambo mazima wanyumvanye,ugikomeresha kwizera n'urukundo rubonerwa muri Kristo Yesu.
14Ikibitsanyo cyiza wabikijwe,ukirindishe Umwuka Werautubamo.
15Uzi yuko abo muri Aziya bose banteyeumugongo, muri abo ni Fugelona Herumogene.
16Umwami wacu agirire imbabazi abo kwa Onesiforo kuko yanduhuragakenshi, kandi ntaragakorwa n'isoni z'umunyururuwanjye,
17ahubwo ageze i Roma agiraumwete wo kunshaka arambona.
18Umwami amuhe kuzabona imbabazi z'Umwami kuri urya munsi. Ibyo yankoreye muri Efeso uko bingana, nta wukurusha kubimenya.