1Nuko rero mwana wanjye,ukomerere mu buntu bubonerwa muri Kristo Yesu,
2kandi ibyo wanyumvanye imbere y'abahamya benshi,ubimenyeshe abantu bo kwizerwa bazashobora kubyigisha abandi.
3Ujyeufatanya nanjye kwihanganira imibabaro, nk'uko bikwiriyeumusirikare mwiza wa Kristo Yesu.
4Nta wabaumusirikare kandi ngo yishyire mu by'ubu bugingo, ngo abe akinejejeuwamwandikiyeubusirikare.
5Kandi iyoumuntu ashatse kurushanwa mu mikino ntahabwa ikamba, keretse arushanijwe nk'uko bitegetswe.
6Umuhinziuhinga ni weukwiriye kubanza kwenda ku mbuto.
7Zirikana ibyo mvuze, kuko Umwami wacu azaguhaubwenge muri byose.
8Ujye wibuka Yesu Kristo wakomotse mu rubyaro rwa Dawidi, akazuka mu bapfuye nk'ukoubutumwa nahawe buvuga,
9ubwo ndenganyirizwa ndetse nkaboheshwa iminyururunk'umugome, nyamara ijambo ry'Imana ryo ntiribohwa n'iminyururu.
10Ni cyo gituma nihanganira byose ku bw'intore z'Imana, kugirango na zo zibone agakiza kabonerwa muri Kristo Yesu gafatanije n'ubwiza buhoraho.
11Iri jambo ni iryo kwizerwa ngo “Niba twarapfanye na we tuzabanaho na we,
12kandi nitwihangana tuzīmana na we, naho nitumwihakana na we azatwihakana,
13kandi nubwo tutizera we ahora ari uwo kwizerwa, kuko atabasha kwivuguruza.”
14Ujyeubibutsa ibyo,ubihanangiririze imbere y'Imana ko bareka kurwanira amagambo kuko ari nta cyo bimaze, ahubwo bigusha abumva.
15Ujyeugiraumwete wo kwishyira Imana nk'ushimwa,umukoziudakwiriye kugiraipfunwe,ukwiriranya neza ijambo ry'ukuri.
16Ariko amagambo y'amanjwe atari ay'Imanauyazibukire, kuko abayavuga bazarushaho gushayisha,
17kandi ijambo ryabo rizaryana nk'igisebe cy'umufunzo. Muri abo ni Humenayo na Fileto,
18kuko bayobye bakava mu kuri bavuga koumuzukowamaze kubaho, bakubikakwizera kwa bamwe.
19Nyamaraurufatiro rukomeye rw'Imana ruracyahagaze, rwanditsweho iki kimenyetso ngo “Uwiteka azi abe”, kandi ngo “Umuntu weseuvugaizina ry'Uwiteka ave mu bidatunganye.”
20Mu nzu y'inyumba ntihabamo ibintu by'izahabu n'iby'ifeza gusa, ahubwo habamo n'iby'ibiti n'iby'ibumba, kandi bimwe babikoresha iby'icyubahiro, naho ibindi bakabikoresha ibiteye isoni.
21Nuko reroumuntu niyiyeza akitandukanya n'ibidatunganye, azaba abaye ikintu cyo gukoreshwa iby'icyubahiro cyejejwe, kigirira nyiracyoumumarokandi cyatunganirijwe imirimo myiza yose.
22Nukouhunge irari rya gisore, ahubwoukurikize gukiranuka no kwizera n'urukundo n'amahoro,ufatanije n'abambaza Umwami wacu bafite imitima iboneye.
23Nyamara ibibazo by'ubupfu n'iby'abaswa ntukabyemere, uzi nawe ko bibyara amahane.
24Arikoumugaragu w'Umwami wacu ntakwiriye kubaumunyamahane, ahubwo akwiriye kugiraineza kuri bose, agakunda kwigisha, akihangana,
25agahanishaubugwaneza abamugisha impaka ngo ahari nibishoboka, Imana ibahe kwihana ngo bamenyeukuri,
26basinduke bave mu mutegowa Satani wabafashe mpiri, babone gukoraibyo Imana ishaka.