1 Yh 3:1-17 BYSB2001 - Bible AI

1Umenye yuko mu minsi y'imperuka hazaza ibihe birushya,

2kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera,

3badakunda n'ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagiraurugomo, badakunda ibyiza,

4bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana,

5bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako. Abameze batyo ujyeubateraumugongo.

6Kuko muri bo harimo abagabo bomboka mu mazu bakanyaga abagore batagiraumutima, baremerewe n'ibyaha, batwarwa n'irari ry'uburyo bwinshi,

7bahora biga ariko ntabwo babasha kugiraubwo bamenyaukuri.

8Nk'uko Yane na Yambure barwanije Mose, ni ko n'abo bagabo barwanyaukuri. Abo ni abononekayeubwenge badashimwa ku byo kwizera.

9Ariko ntibazabasha kurengaho kukoubupfu bwabo buzagaragarira abantu bose, nk'uko ubwa ba bandi na bwo bwagaragaye.

10Ariko wowe ho wakurikije neza inyigisho zanjye n'ingeso zanjye, n'imigambi no kwizera no kwiyumanganya, n'urukundo no kwihangana,

11no kurenganywa kenshi no kubabazwa kenshi, n'ibyambereyeho muri Antiyokiya no muri Ikoniyo n'i Lusitira, n'ibyo nihanganiye byose ndenganywa, nyamara Umwami wacu akabinkiza byose.

12Icyakora n'ubundi abashaka kujya bubahaImana bose bari muri Kristo Yesu, bazarenganywa.

13Kandi abantu babi n'abiyita uko batari bazarushaho kuba babi, bayobya bakayobywa.

14Ariko wowe hougumemu byo wizeukabyizezwa kuko uziuwakwigishije,

15kandi uzi yukouhereye mu buto bwawe wamenyaga ibyanditswe byera bibasha kukumenyeshaubwenge, bwo kukuzanira agakiza gaheshwa no kwizera Kristo Yesu.

16Ibyanditswe byera byose byahumetswe n'Imana kandi bigiraumumarowo kwigishaumuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka

17kugirangoumuntu w'Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>