1 Yh 4:1-22 BYSB2001 - Bible AI

1Ndagutongerera mu maso y'Imana no mu ya Kristo Yesuuzacira ho iteka abazima n'abapfuye, ubwo azaboneka aje kwima ingoma ye.

2Ubwirize abantu ijambo ry'Imanaugireumwete mu gihe kigukwiriye no mu kitagukwiriye,uhane,uteshe,uhugureufitekwihangana kose no kwigisha,

3kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n'irari ryabo,

4kandi baziziba amatwi ngo batumvaukuri, bazayoba bakurikize imigani y'ibinyoma.

5Ariko wowe ho wirinde muri byose, wemere kurengana,ukoreumurimow'umubwirizabutumwa bwiza,usohozeumurimowawe wo kugabura iby'Imana.

6Kuko jyeweho maze kumerank'ibisukwa ku gicaniro, igihe cyo kugenda kwanjye gisohoye.

7Narwanye intambara nziza, narangijeurugendo, narinze ibyo kwizera.

8Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu,umucamanzautabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose.

9Giraumwete wo kuza aho ndi vuba.

10Dema yaransigiriye kuko akunze iby'iki gihe cya none, ajya i Tesalonike. Kiresikenti na we yagiye i Galatiya, naho Tito yagiye i Dalumatiya.

11Luka ni we wenyineukirikumwe nanjye. Shaka Marikoumuzane, kuko angiriraumumarowo kunkorera. Kolo 4.10

12Ariko Tukikonamaze kumwohereza muri Efeso.

13Nuzauzazaneumwitero nasize i Tirowa kwa Karupo n'ibitabo, ariko cyane cyaneuzazane iby'impu.

14Alekizanderi,umucuziw'imiringa yangiriye inabi nyinshi. Umwami wacu azamwitura ibikwiriye ibyo yakoze.

15Naweumwirinde, kuko yarwanije amagambo yacu cyane.

16Mu iburanaryanjye rya mbere nta wampagarikiye, ahubwo bose barampānye. Ntibakabibarweho!

17Nyamara Umwami wacu yarampagarikiye arankomeza, kugirangoubutumwa bubwirizwe n'akanwa kanjye butagabanije, abanyamahanga bose babwumve. Nuko nkira akanwa k'intare.

18Kandi Umwami wacu azankiza ibibi bangirira byose, andindire kugirango anjyane mu bwami bwe bwo mu ijuru. Icyubahiro kibe icye, iteka ryose, Amen.

19Untahirize Purisikila na Akwila, n'abo kwa Onesiforo.

20Erasito yagumye i Korinto, ariko Tirofimo namusizei Mileto arwaye.

21Giraumwete wo kuza, igihe cy'imbeho kitarasohora. Ewubuloaragutashya, na Pudenti na Lino na Kilawudiya, na bene Data bose.

22Umwami Yesu abane n'umutimawawe. Ubuntu bw'Imana bubanenawe.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>