1Nuko Salomo mwene Dawidi akomezwa mu bwami bwe, Uwiteka Imana ye ibana na we, iramukuzacyane.
2Salomo ategeka Abisirayeli bose, abatware batwara ibihumbi n'abatwara amagana, n'abacamanza n'ibikomangoma byose byo mu Isirayeli hose, n'abatware b'amazu ya ba sekuruza.
3Nuko Salomo ajyana n'iteraniro ryose bajya ku kanunga k'i Gibeyoni, kuko aho ari ho ihema ry'ibonaniro ry'Imana ryabaga, iryo Moseumugaragu w'Uwiteka yakoreye mu butayu.
4Ariko isanduku y'Imana Dawidi yari yarayizamuye, ayikura i Kiriyati Yeyarimu ayijyana aho yayitunganirije, kuko yari yayibambiye ihema i Yerusalemu.
5Ariko icyotero cy'umuringa, cyakozwe na Besaleli mwene Uri mwene Huri, cyabaga imbere y'ubuturobw'Uwiteka. Aho ni ho Salomo n'iteraniro bajyaga ngo bashake Uwiteka.
6Nuko Salomo aherako ajya ku cyotero cy'umuringa imbere y'Uwiteka, cyabaga imbere y'ihema ry'ibonaniro, agitambiraho ibitambo byoswa igihumbi.
7Mu ijoro ry'uwo munsi Imana ibonekera Salomo, iramubwira iti “Nsaba icyoushaka nkiguhe.”
8Salomo asubizaUwiteka ati “Wagiriye data Dawidi imbabazi nyinshi,ungiraumwami mu cyimbo cye.
9None Uwiteka Mana, isezerano wasezeranije data Dawidi rikomezwe, kukoungizeumwami w'abantu bangana n'umukungugu w'isiubwinshi.
10Nuko rero none ndagusabakumpaubwenge n'ubuhanga, kugirango ntambagire igihugu cyanjye niyereke abantu. Ni nde wabasha guciraimanza abantu bawe bangana batyo?”
11Imana ibwira Salomo iti “Kuko ibyo ari byo biri mu mutimawawe, ntiwisabireubutunzi cyangwa ibintu cyangwa icyubahiro, cyangwa ngo abakwanga bapfe cyangwa kurama, ahubwoukisabiraubwenge n'ubuhanga ngoumenye guciraabantu banjye imanza, abo nakwimikiye,
12ubwenge n'ubuhangaurabihawe kandi nzaguha n'ubutunzi n'ibintu n'icyubahiro, bitigeze kubonwa n'umwami n'umwe wo mu bakubanjirije, kandi no mu bazagukurikira nta wuzagira ibihwanye n'ibyawe.”
13Nuko Salomo ava ku kanunga k'i Gibeyoni imbere y'ihema ry'ibonaniro, agaruka i Yerusalemu ategeka Abisirayeli.
14Salomo ateranya amagare n'abagendera ku mafarashi, kandi yari afite amagare igihumbi na magana ane n'abagendera ku mafarashi inzovu n'ibihumbi bibiri, abishyira mu midugudubacyuragamo amagare n'i Yerusalemu ku murwa w'umwami.
15Kandi i Yerusalemuumwami ahagwiza ifeza n'izahabu bitekerezwa ko ari nk'amabuye, n'ibiti by'imyerezi atuma binganya n'imivumu yo mu bibayaubwinshi.
16Kandi amafarashi Salomo yari atunze yavaga muri Egiputa, abacuruzib'umwami bayaguragaari amashyo, ishyo ryose riciriwe igiciro cyaryo.
17Ku igare rimwe ryazamukagarikava muri Egiputa batangaga shekeli z'ifeza magana atandatu, ku ifarashi batangaga ijana na mirongo itanu. Ni ko bajyaga babitundira n'abami b'Abaheti n'ab'i Siriya.
18Salomo amaramaza kubakira izina ry'Uwiteka inzu, no kubakainzu y'ubwami.