1Rehobowamu ajya i Shekemu, kuko ari ho Abisirayeli bose bari bagiye kumwimikira.
2BukeyeYerobowamu mwene Nebati abyumvise (kuko yari muri Egiputa aho yari yarahungiye Umwami Salomo), aracikuka.
3Baramutumira, nuko Yerobowamu n'Abisirayeli bose baraza babwira Rehobowamu bati
4“So yadushyizehouburetwa butubabaza, nuko noneutworohereze iyo mihakire ya so yatubabazaga n'uburetwa bukomeye yadushyizeho, natwe tuzagukorera.”
5Arabasubizaati “Nimugende mumareiminsi itatu muzazemunyitabe.”Nuko abantu baragenda.
6Maze Umwami Rehobowamu agisha inama abasaza bahagararaga imbere ya se Salomo akiriho, arababaza ati “Murangira nama ki nzasubizaabo bantu?”
7Baramusubizabati “Nugirira neza abo bantuukabanezeza,ukababwira amagambo meza, bazakuberaabagaragu iteka ryose.”
8Ariko yanga inama yagiriwe n'abasaza, ajya inama n'abasore babyirukanye na we, bamuhakwaho.
9Arababaza ati “Mufitenama ki tuzasubizaabo bantu, Bambwiye ngo nimboroherezeuburetwaumukambwe wanjye yabashyizeho?”
10Nuko abasore babyirukanye na we baramusubizabati “Uku ni kouzasubizaabo bantu bakubwiye ngo so yabashyizehouburetwa bukomeye, ariko ngo woweububorohereze. Ubabwire uti ‘Agahera kanjye kararutaubuniniikiyunguyungu cya data.
11Ndetse nubwo data yabashyizehouburetwa bukomeye, jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubitishaga ibiboko ariko jyeweho nzabakubitisha sikorupiyo.’”
12Ku munsi wa gatatu, Yerobowamu n'abantu bose basanga Umwami Rehobowamu nk'uko yabategetse ati “Muzazemunyitabe ku munsi wa gatatu.”
13Umwami Rehobowamu abasubizanya inabi nyinshi yanze inama y'abasaza,
14abasubizaakurikije inama y'abasore ati “Data yabashyizehouburetwa bukomeye, ariko jye nzabarushirizaho. Data yabakubitishaga ibiboko ariko jyeweho nzabakubitisha sikorupiyo.”
15Nukoumwami ntiyabumvira kuko byaturutse ku Mana, kugirango Uwiteka asohoze ijambo rye yari yarabwiye Yerobowamu mwene Nebati, abivugiyemuri Ahiya w'i Shilo.
16Maze Abisirayeli bose babonye yukoumwami yanze kubumvira, abantu basubizaumwami bati “Ni mugabane ki dufitekuri Dawidi? Kandi rero nta no kuragwa dufitekuri mwene Yesayi. Nimusubiremu mahema yanyu yemwe Bisirayeli mwese. None Dawidiurimenyera ibyawe n'umuryango wawe.”
Nuko Abisirayeli bose basubiramu ngo zabo.
17Ariko Abisirayeli baturagamu miduguduy'i Buyuda, bo batwarwaga na Rehobowamu.
18BukeyeRehobowamu yoherezayo Hadoramu wakoreshaga ikoro, Abisirayeli bamuteraamabuye arapfa. Umwami Rehobowamuabyumvise ahuta yurira, ajya mu igare rye ngo ahungire i Yerusalemu.
19Uko ni ko Abisirayeli bagandiye inzu ya Dawidi kugezan'ubu.