1Nuko Rehobowamu ageze i Yerusalemu ateranyaumuryango wa Yuda n'uwa Benyamini, ayirobanuramoabagabo batoranije bo kurwanya Abisirayeli agahumbi n'inzovu munani, ngo bagarurireRehobowamu igihugu cye.
2Ariko ijambo ry'Uwiteka riza kuri Shemayaumuntu w'Imana riti
3“Bwira Rehobowamu mwene Salomoumwami w'Abayuda, n'Abisirayeli bose bari i Buyudan'i Bubenyamini uti
4‘Uku ni ko Uwiteka avuze: Ntimuzamuke kandi ntimuzarwanye bene wanyu, musubireyoumuntu wese ajye iwe, kuko ibyo ari jye byaturutseho.’”Nuko bumvira amagambo y'Uwiteka barorera guteraYerobowamu, basubirayo.
5Maze Rehobowamu aba i Yerusalemu, yubakai Buyudaimiduguduy'ibihome.
6Yubakai Betelehemu na Etamu n'i Tekowa,
7n'i Betisuri n'i Sōko na Adulamu,
8n'i Gati n'i Maresha n'i Zifu,
9na Adorayimu n'i Lakishi na Azeka,
10n'i Sora na Ayaloni n'i Heburoni, imiduguduy'i Buyudan'i Bubenyamini igoswe n'inkike.
11Kandi akomeza ibihome abishyiramo abatware, abikamo n'ibyokurya n'amavuta na vino.
12Kandi mu muduguduwose ashyiramo ingabo n'amacumu, arayikomeza cyane. I Buyudan'i Bubenyamini haba ahe.
13Maze abatambyi n'Abalewi babaga i Bwisirayeli hose, bava mu migabane yabo yose baramusanga.
14Basiga ibikingi byabo na gakondo yabo bajya i Buyudan'i Yerusalemu, kuko Yerobowamu n'abahungu be babirukanye ngo be gukorera Uwitekaumurimowabo w'ubutambyi,
15ahubwo yitorera abandi batambyi bo gutambira ibigirwamana n'ibishushanyo by'inyana yaremye, mu ngoro zabyo.
16Maze bakurikirwa n'abari bafiteumwete wo gushaka Uwiteka Imana ya Isirayeli bo mu miryango ya Isirayeli yose, bajya i Yerusalemu gutambira Uwiteka Imana ya ba sekuruza.
17Nuko bamara imyaka itatu bakomejeubwami bw'Abayuda, bakomeza na Rehobowamu mwene Salomo, kuko muri iyo myaka itatu bagendanaga ingeso nziza za Dawidi n'iza Salomo.
18Rehobowamu arongora Mahalatiumukobwa wa Yerimoti mwene Dawidi, yabyaranye na Abihayiliumukobwa wa Eliyabu mwene Yesayi.
19Babyarana abana b'abahungu, Yewushi na Shemariya na Zahamu.
20Hanyuma y'uwo arongora Mākaumukobwa wa Abusalomu, babyarana Abiya na Atayi, na Ziza na Shelomiti.
21Kandi Rehobowamu akunda Mākaumukobwa wa Abusalomu kumurutisha abagore be bose n'inshoreke ze, (kuko yorongoye abagore cumi n'umunaniakagira n'inshoreke mirongo itandatu, abyara abana b'abahungu makumyabiri n'umunanin'abakobwa mirongo itandatu).
22Rehobowamu atanga Abiya mwene Māka ngo abeumutware mukurumuri bene se, kuko yashakaga ko azabaumwami.
23Maze agiraubwenge atataniriza abana be b'abahungu mu bihugu byose by'i Buyuda, n'i Bubenyamini mu miduguduyose igoswe n'inkike, akajya abagerera igerero ry'ibyokurya byinshi kandi abashakira n'abagore benshi.